FERWAFA yatangaje umuterankunga uzitirirwa shampiyona na Televiziyo izayerekana
Ishyirahamwe ry’Umupira w’Amaguru mu Rwanda (FERWAFA) ryemeje amakuru avuga ko riri mu biganiro n’abafatanyabikorwa batandukanye barimo Uruganda rw’ibinyobwa rwa BRALIRWA ndetse n’Ikigo cy’Igihugu cy’Itangazamakuru, RBA.
Hamaze iminsi havugwa amakuru ko FERWAFA iri mu biganiro n’ibi bigo byombi, aho BRALIRWA yakwitirirwa Shampiyona naho RBA igahabwa uburenganzira bwo kwerekana imikino guhera mu mwaka utaha w’imikino wa 2020/21.
Aya makuru yemejwe na FERWAFA ariko ihakana amafaranga yatangajwe ko abaterankunga bazatanga ndetse inahakana ibyavugwaga ko ibiganiro biri kugera ku musozo gusa yemera ko ibiganiro bikomeje.
Byavuzwe ko BRALIRWA yifuzaga gutanga 380 000 000 mu gihe FERWAFA yo yasabaga iki kigo 460 000 000.
Ikoresheje urubuga rwa Twitter, FERWAFA yemeje ko iri mu biganiro n’ibyo bigo ariko kugeza ubu nta bwumvikane burabaho.
Iti “Nk’uko twagiye tubitangaza inshuro nyinshi kandi tukabimenyesha abanyamuryango bacu, FERWAFA iri mu biganiro n’abafatanyabikorwa banyuranye harimo BRALIRWA, RBA n’abandi benshi batandukanye ariko nta bwumvikane burabaho.”
Shampiyona y’u Rwanda yakinwe muri uyu mwaka w’imikino wa 2019/20 nta muterankunga ifite nyuma y’uko FERWAFA itandukanye na AZAM TV yerekana imikino y’amarushanwa yayo kuva mu 2015.
BRALIRWA yaherukaga kuba umuterankunga wa Shampiyona y’u Rwanda mu mwaka w’imikino wa 2013/14, binyuze mu kinyobwa cya Turbo King, aho yashoragamo miliyoni 170 Frw ku mwaka.