FERWAFA yatangaje igihe urugamba rw’ugomba gusimbura Intare ruzatangirira
Ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru hano mu Rwanda FERWAFA, ryamaze gushyiraho uko gahunda y’imikino yo gushaka ugomba gusimbura Intare FC mu kiciro cya mbere iteye n’amatariki imikino izaberaho.
Uru rugamba rw’ugomba gusimbura Ikipe y’Intare yavuze ko itagikinnye shampiyona y’ikiciro cya mbere rwagomba kurwanwa n’amakipe ya Gicumbi FC, Miroplast, Pepeniere na Sorwathe, gusa ikipe ya Miroplast yatangaje ko itakibirimo.
Ibi byahise binahindura uko Format y’iri rushanwa iteye kuko ubu ikipe izagira amanota menshi mu mikino azahuriramo ari yo izahita ihabwa uburenganzira bwo gukina ikiciro cya mbere.
Iyi mikino iteganyijwe gutangira ku wa 25 Nzeri aho ikipe ya Sorwathe izaba yakiriye Pepeniere kuri Stade ya Kigali.
Nyuma y’iminsi 2, ikipe ya Gicumbi izahita yakira Sorwathe mbere y’uko iyi kipe y’i Byumba yongera kwisobanura na Pepeniere mu mukino usoza iri rushanwa ari na bwo hazamenyekana uzahita azamurwa muri Azam Rwanda Premier league.
Rimwe mu mabwiriza azaba agenga iyi mikino ya kamarampaka, ni uko buri kipe yemerewe gusimbuza abakinnyi 5 kandi FERWAFA izagena ugomba kuzamuka igendeye ku mubare w’amanota.
Mu gihe amakipe azaba anganya amanota, hazahita harebwa ku kinyuranyo cy’ibitego hanyuma na byo nibanganya hahite harebwa imyitwarire y’imbere mu kibuga. Bibuge ko amakipe agomba gukora ibishoboka byose akirinda amakarita.
Mu gihe ubu buryo na bwo buzaba ntacyo bwatanze, hazahita harebwa imikino yahuje amakipe nk’uburyo bwa nyuma bwo kubona ugomba kuzamukana na AS Muhanga.
Amakipe yemerewe gukinisha abakinnyi yakoresheje mu mwaka w’imikino ushize kandi bafite ibyangombwa.
Uko gahunda y’imikino iteye:
Ku wa 25 Nzeri 2018, Sorwathe izakira Pepeniere kuri Stade ya Kigali 15h30.
Ku wa 27 Nzeri 2018, Gicumbi FC izakira Sorwathe kuri Stade ya Kigali 15h30.
Ku wa 29 Nzeri, Sorwathe izakira Gicumbi FC kuri Stade ya Kigali 15h30.