AmakuruImikino

Ferwafa yashyize igorora amakipe y’umupira w’amaguru mu Rwanda

Nyuma y’igihe kinini Ishyirahamwe ry’Umupira w’Amaguru mu Rwanda (FERWAFA), ryarashyizeho amabwiriza ajyanye no kuba abakinnyi n’abakozi bose b’amakipe barakoraga akazi kabo baba hamwe kubera icyorezo cya Coronavirus, kuri ubu ayo mabwriza yamaze kuvugururwa ndetse anakurwaho.

Ubusanzwe amakipe yose abakinnyi n’abakozi bayo bakoraga imyitozo ndetse bakina n’imikino yose barangiza bagataha hamwe mu rwego rwo kwirinda ko hari abashobora kwanduza abandi icyorezo cya Coronavirus gusa mu mabwiriza avuguruye yo kwirinda iki cyorezo, Hemejwe ko mbere y’itangira ry’umwaka w’imikino utaha yaba abakinnyi cyangwa se abakozi b’amakipe bemerewe kujya bakora akazi kabo bataha mu ngo zabo bitandukanye n’ibisanzwe.

Mu ngingo ya 2.3 yashyizwe hanze iravuga ko gushyira ikipe mu mwiherero ikaba hamwe atari itegeko, Icyakora, ikipe yifuza gushyira abakinnyi na ‘staff’ hamwe mu mwiherero izajya ibanza imenyeshe FERWAFA aho iteganya gukorera uwo mwiherero habanze hemezwe n’Akanama kabishinzwe.
Muri iyi ngingo bakomeza bavuga ko abipimishije bakabona ibisubizo biboneka mu gihe gito (bya rapid test) bigaragaza ko ari bazima ni bo bazahita bajya mu mwiherero ariko buri wese abanze kwishyira mu kato kugeza igihe ibisubizo bya PCR bizabonekera ndetse ibipimo bya Rapid Test na PCR byose bizajya bifatirwa igihe kimwe kandi byishyurwe n’ikipe.

FERWAFA kandi yavuze ko amakipe afite inshingano zo gupimisha abakinnyi n’abandi bakozi bayo mu buryo bwa ‘rapid test’ mu gihe cy’iminsi itatu mbere yo gutangira imyitozo, Ikindi kandi amakipe agomba gupimisha abakinnyi n’abandi bakozi hifashishijwe ‘rapid test’ nibura inshuro imwe mu minsi irindwi mu gihe cyo kwitegura amarushanwa cyangwa hari impamvu ituma amarushanwa ahagarara ariko amakipe agakomeza gahunda y’imyitozo.

Nubwo ibyo gukora akazi abakozi b’amakipe baba hamwe byakuweho ku babishaka ariko amakipe yamenyeshejwe ko mu gihe hazajya hagaragara 20% by’abakinnyi b’ikipe imwe banduye icyorezo cya Coronavirus ugendeye ku bipimo by’abakinnyi byafashwe, ikipe abo bakinnyi bakinira izajya iterwa mpaga y’ibitego 2-0.

Ikindi Ferwafa yagarutseho n’ikijyanye n’abakunzi b’umupira w’amaguru bifuza kwitabira imikino ya shampiyona ku bibuga bitandukanye, babwiwe ko kujya kureba iyo mikino bitemewe kugeza igihe Minisiteri y’ubuzima izashyiriraho amabwiriza abigenga.

Shampiyona y’Icyiciro cya mbere mu Rwanda, iteganijwe kuzatangira tariki ya 16 Ukwakira 2021, mu gihe iyi cyiciro cya kabiri ikaba iteganijwe gutangira mu kwezi gutaha tariki ya 18 Nzeri 2021.

Yanditswe na Bertrand Iradukunda

Twitter
WhatsApp
FbMessenger