AmakuruImikino

FERWAFA yaruriye Abanyarwanda Ifi n’Ifiriti ku mukino w’Amavubi na Nigeria

Ishyirahamwe ry’umukino w’Umupira w’Amaguru mu Rwanda (FERWAFA) riratangaza ko kwinjira muri Sitade Amahoro ahagiye kubera umukino uhuza u Rwanda n’Igihugu cya Nigeria ari ubuntu ku bantu batari bagura amatike y’imyanya yatangajwe.

Itangazo ryashyizwe kuri X ya FERWAFA rigaragaza imyanya abataragura amatike bashobora kujya kwicaramo bakareba uyu mukino utagira ku isaha ya saa cyenda z’amanywa.

Uyu mukino w’Amavubi y’u Rwanda na Super Eagles za Nigeria ugamije gushaka iteke yo kuzitabira igikombe cy’Afurika kizaba muri 2025.

Amavubi agiye kuwukina nyuma yo kunganya na Libya mu mukino uheruka aho banganyije igitego kimwe kuri kimwe.

Ni umwe mu mikino biteganyijwe ko ushobora kwitabirwa n’Abayobozi bakomeye batandukanye hano mu Rwanda binyuze mu butumwa bagiye banyuza kuri X zabo bagaragaza ko baza kuza gushyigikira Ikipe y’Igihugu.

Bamwe mu bayobozi bemeje ko bari buze kureba uyu mukino muri Sitade bari kwita AmahoroYacu, Patrick Nyirishema ni Minisitiri wa Siporo na Yolanda Makolo ni umuvugizi wa Guverinoma y’u Rwanda. Biteganyijwe kandi ko n’Ibyamamare bitandukanye bya hano mu Rwanda birimo biza kwitabira uyu mukino.

Twitter
WhatsApp
FbMessenger