FERWAFA yafatiye ingamba amakipe asigaye yica nkana uburyo bw’imyambarire
Mu gihe hari amakipe yari amaze kugira ingeso yo kutubahiriza uburyo bw’imyambarire mu kibuga, ubuyobozi bw’Ishyirahamwe ry’Umupira w’Amaguru mu Rwanda “FERWAFA” bwavuze ko butazongera kwihanganira iyi ngeso yo guhindura imyenda nkana ku makipe atandukanye.
Ibi byagarutsweho mu gihe hari amakipe yahisemo kujya yirengagiza amategeko agenga imyambarire muri shampiyona ya 2018-2019 ko mu buryo bwo gushaka amanota aho ikipe yasuwe ihindurira umunyezamu wayo imyenda kugira ngo ibara yambaye rihure n’iry’ikipe yabasuye.
Ibi byakozwe mu gutesha umutwe amakipe yasuye, bigasaba ko batira indi myenda yo kubatabara nk’uko byagenze ku mukino Mukura yasuyemo Sunrise FC, uwa Muhanga na Gicumbi i Muhanga n’uwa Kiyovu na Bugesera ku Mumena tariki 03 Werurwe 2019.
Ubuanzwe , amategeko agenga amarushanwa muri FERWAFA ateganya ko mbere y’uko shampiyona itangira, buri kipe igaragaza imyambaro izajya yambara ku kibuga cyayo n’iyo izakoresha hanze ku bakinnyi n’abanyezamu by’umwihariko.
Umuyobozi wa komisiyo y’amarushanwa, Mugabe Bonnie avuga ko bamagana cyane iyi ngeso ari na yo mpamvu bagiye kongera gusaba amakipe kumenyekanisha amabara bazajya bambara mu gihe shampiyona igiye kuba ihagaze kubera ko Abanyarwanda bose bagiye kwibuka ku nshuro ya 25 Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.
Ati: “Turi gusaba amakipe kongera kutubwira imyenda kuko bigaragara ko hari n’abahinduye kubera amikoro. Twe dukeneye ko baduhe imyambaro bakoresha bidasubirwaho.”
Mugabe avuga ko bazajya bahana bihanukiriye kugeza no kuri mpaga ikipe izajya igaragaza amanyanga mu myenda guhera igihe shampiyona izaba isubukuwe. Ati: “Tuzajya gutangira imikino yo kwishyura icyo kibazo kitakigaragara, utazabyubahiriza azabihanirwa bikomeye harimo no guterwa na mpaga’’.
Akomeza avuga kandi ko bagiye gutangira gukurikiza amategeko yatanzwe na CAF asaba abanyezamu b’ikipe yose kujya bambara imyenda isa.
Ati: “Abanyezamu bose bagomba kujya na bo bambara ibara rimwe ritandukanye n’iry’abakinnyi bari mu kibuga. Ariko hari aho wasangaga umunyezamu umwe yambaye ibara rye, undi yambaye irye. Biriya ntibyemewe. Ndabizeza ko ku munsi wa 23 muri shampiyona y’ikiciro cya mbere, icya kabiri n’abagore byose bigomba kubahirizwa.’’