AmakuruImikino

FERWAFA na PLAY International batangije umushinga wo kurengera abana b’abakobwa bakina umupira

Ishyirahamwe ry’Umupira w’Amaguru mu Rwanda, Ferwafa, biciye mu bufatanye n’Umuryango ‘PLAY International Rwanda’, ryangije Umushinga wa ‘Safeguarding’ ugamije gufasha abana b’abakobwa gukina umupira w’amaguru nta hohoterwa iryo ari ryo ryose bakorewe.

Biciye muri Komisiyo Ishinzwe Iterambere ry’Umupira w’Amaguru w’Abagore, Ishyirahamwe ry’Umupira w’Amaguru mu Rwanda, FERWAFA, ryasinyanye amasezerano y’ubufatanye n’Umuryango ‘Play International Rwanda’, yo kurwanya ihohoterwa abana b’abakobwa bakina ruhago.

Ni amasezerano yamukirikiwe abayobozi b’amakipe y’Abagore, ku wa 16 Mata 2025. Kuri uyu munsi kandi, ni na bwo hafungurwaga ku mugaragaro unushinga wa ‘Safeguarding’ ugamije gufasha abana b’abakobwa gukina umupira w’amaguru nta hohoterwa iryo ari ryo ryose bakorewe.

Bimwe mu byo ‘PLAY International Rwanda’, izunganira muri uyu mushing awa ‘Safeguarding’, harimo gutanga amahugurwa ku bayobozi b’amakipe y’abagore mu Turere twa Kirehe, Rwamagana, Gasabo, amakipe 22, gukumira Ihohoterwa rikorerwa abana b’abakobwa bakina umupira w’amaguru.

Ubwo yatangizaga uyu mushinga ku mugaragaro, Komiseri Ushinzwe Iterambere ry’Umupira w’Amaguru ry’Umupira w’Amaguru w’Abagore muri Ferwafa, Munyankaka Ancille wari uhagarariye Perezida w’iri shyirahamwe, yashimye Umuryango ‘Play International Rwanda’, ku bwo kwemera ubufatanye mu myaka itatu iri imbere.

Ubusanzwe, Safeguarding ni uburyo bwo kubungabunga umwana w’umukobwa uri munsi y’imyaka 18 kugira ngo akine kandi agere ku ntego ze nta kimubangamiye na kimwe.

Amakipe asanzwe ari abanyanyamuryango ba Ferwafa mu Umujyi wa Kigali, I Burasirazuba n’Amajyaruguru, ni yo azaherwaho muri ubu bufatanye.

Umuyobozi wa ‘PLAY International’ mu Rwanda, Pascaline Curtet, yavuze ko yishimiye ubu bufatanye bagiranye na Ferwafa kandi bizeye ko buzatanga umusaruro

mu kurwanya ihohoterwa iryo ari ryo ryose ryakorerwa abana b’abakobwa bari munsi y’imyaka 18.

Umukozi Ushinzwe Club Licensing muri Ferwafa ndetse akaba umwe mu batangije umushinga wa Safeguarding’, Livingston, yabwiye abayobozi b’amakipe y’Abagore ko ari inshingano za buri wese kurwanya ihohoterwa iryo ari ryose rikorerwa abana b’abakobwa bari munsi y’imyaka 18 bakina umupira w’amaguru.

Biciye muri uyu mushinga kandi, Ferwafa izarushaho gukumira no kurwanya ihohoterwa rikorerwa abana b’abakobwa batarengeje imyaka 18 bakina umupira w’amaguru.

Amahame atanu agenga kurwanya ihohoterwa mu bana b’abakobwa bakina umupira w’amaguru, harimo ko umwana agomba gukina ahantu yishimye, uburenganzira bw’umwana bugomba kubahirizwa, abana bafite Ubumuga ntibagomba guhezwa, umwana agomba gufashwa kugera ku ntego ze, umwana watanze amakuru ku ihohoterwa yakorewe ntakwiye guhutazwa.

Pascaline Curtet uyobora ‘PLAY International Rwanda’, yishimiye imikoranire na Ferwafa

Livingston Ushinzwe Club licensing muri Ferwafa akaba n’umukozi ushinzwe uyu mushinga wa ‘Safeguardiing’, yibukije aba bayobozi ko kurwanya no gukumira ihohoterwa rikorerwa abana mu makipe, bose bibareba

Munyankaka Ancille Ushinzwe Iterambere rya Ruhago y’Abagore muri Ferwafa wari unahagarariye Perezida wa Ferwafa, yibukije amakipe ko ari igihe cyiza cyo kubyaza umusaruro uyu mushinga

Twitter
WhatsApp
FbMessenger