FERWAFA ishobora gufatira ibihano Rayon Sports na APR FC
Amakipe ya Rayon Sports na APR FC ashobora kunyuzwaho akanyafu n’ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru hano mu Rwanda, nyuma y’ubushyamirane bwagaragaye ku mukino wahuje aya makipe yombi ku wa gatandatu w’icyumweru gishize.
Ni umukino warangiye Rayon Sports yegukanye amanota atatu, nyuma yo gutsinda umukeba igitego 1-0.
Igitego Umunya-Ghana Michael Sarpong yatsinze kuri Penaliti itaravuzweho rumwe ni cyo cyahesheje Rayon Sports kwegukana insinzi muri uriya mukino.
Iki gitego ni na cyo cyatumye habaho ubushyamirane hagati y’abafana b’amakipe yombi, batangira guterana amacupa n’amabuye muri Stade Amahoro. Nta wuzi neza ababa baratangije izi mvururu.
Kwakira gutsindwa na Rayon Sports byananiye n’abakinnyi b’ikipe ya APR FC bituma bashaka gusagararira abasifuzi, gusa birangira Polisi y’igihugu ihagobotse.
Mu kiganiro Bonnie Mugabe usanzwe ari umuvugizi wa FERWAFA yagiranye n’ikinyamakuru Igihe, yavuze ko bategereje raporo ya komiseri w’umukino n’iya komisiyo ishinzwe umutekano ku kibuga kugira ngo bagire icyo bakora ku byabaye.
Ati” Twarabibonye, ariko dutegereje raporo za komiseri n’abashinzwe umutekano kuko akenshi igikorwa nk’iki kiba kireba abashinzwe amarushanwa n’abashinzwe umutekano. Nituzibona ni bwo tuzamenya icyo twabikoraho bitewe n’uko zizaba zimeze.”
Bwana Mugabe yanavuze ko nka FERWAFA bamaganye igikorwa cy’imirwano cyaranze abafana, anibutsa ko ruhago atari intambara.
Ati” Uretse no mu Rwanda no ku Isi hose mu mupira w’amaguru abantu bagomba kumenya ko atari intambara. Biriya twarabyamaganye, ntabwo ari igikorwa cyakagombye kuranga abakunzi b’imikino.”
Biteganyijwe ko nta gihindutse FERWAFA ishobora kubona ziriya raporo kuri uyu wa mbere.
Itegeko rigenga amarushanwa muri Ferwafa rivuga ko hahanwa amakipe abafana bayo bagize uruhare mu mirwano nyuma yo gusesengura raporo ya komiseri. Abasifuzi, abakinnyi cyangwa abatoza na bo bashobora gufatirwa ibihano bitewe n’uburyo bitwaye ku mukino.