AmakuruImikino

FERWAFA irashinjwa ruswa ku mukino Cote d’Ivoire yatsinzemo Amavubi

Umusifuzi wayoboye umukino Cote d’Ivoire yatsinzemo u Rwanda 1-2 kuri iki Cyumweru yavuze ko bamwe mu bayobozi b’ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru hano mu Rwanda, FERWAFA, bashatse kumuha ruswa mbere y’umukino ndetse ahita anatanga ikirego muri CAF.

Uyu ni umunya-Namibia wasifuraga hagati witwa Jackosn Pavaza, aganira n’ikinyamakuru cy’iwabo cyitwa NamibianSun bamubaza ku rugendo rwe hano mu Rwanda ubwo yari yaje gusifura uyu mukino, yavuze ko yahuye n’ikibazo cy’uko abayobozi bo muri FERWAFA bashatse kumuha ruswa ngo azafashe u Rwanda gutsinda Cote d’Ivoire.

Yavuze ko uwitwa Eric Ruhamiriza ushinzwe amarushanwa muri FERWAFA na Francois Regis Uwayezu, umunyamabanga mukuru wa FERWAFA, bamuzanye igipfunyika cy’amafaranga ari muri Envellope ndetse abona ko ari menshi ariko akanga kuyakira ngo amenye ingano yayo kuko yabasubije ko atakwica amahame agenga akazi ke ndetse ngo anarenge ku mabwiriza ya CAF.

Yagize ati:”Amafaranga yari muri Envelope ntabwo nigeze ngerageza kuyabara gusa yari menshi mu by’ukuri. Nahise mbabwira ko ntayemera na gato kuko ntajya nemera impano mbere y’umukino nk’uko amategeko ya CAF abivuga. Narabyanze mpita ntanga raporo muri CAF mbabwira ibyambayeho”

Ureste kuba uyu mukino uri kuvugwa ho byinshi muri Afurika harimo nibyo bya ruswa, uyu mukino wasize impaka mu Rwanda ahanini bitewe n’uburyo Cote d’Ivoire yatsinzemo u Rwanda biturutse ku makosa akomeye abakinnyi barimo Kwizera Olivier wari mu izamu, Haruna Niyonzima wari Kapiteni na Fitina Omborenga bakoze.

Ibitego bibiri Cote d’Ivoire yatsinze u Rwanda byatumye rujya ku mwanya wa nyuma mu itsinda H, Guinea iri ku mwanya wa mbere n’amanota atandatu (6), Cote d’Ivoire ni iya kabiri , Republique Centre Afrique ikaba iya gatatu.

Inkuru banditse ni uku yavugaga
Twitter
WhatsApp
FbMessenger