AmakuruAmakuru ashushyeImikino

FERWACY yamaze kubona undi muyobozi mushya nyuma ya Aimbable Bayingana

Kuri iki Cyumweru taliki ya 32 Ukuboza 2019, Ishyirahamwe ry’umukino wo gusiganwa ku magare mu Rwanda ( FERWACY), batoye Komite nshya yaje isimbura ia Aimbable Bayingana imaze igihe yeguye yose.

Murenzi Abdallah wabaye umuyobozi w’Akarere ka Nyanza akanaba Perezida wa Rayon Sports akaba  yari umukandida rukumbi ku mwanya wo kuyobora Ishyirahamwe ry’Umukino w’amagare ryari rimaze igihe riyobowe na Bayingana Aimable uherutse kwegura na Komite ye yose niwe watsinze aya matora.

Uyu muyobozi mushya wa FERWACY, Murenzi Abdallah yatsinze amatora afite amajwi 9/10.

Mbere y’uko amatora atangira habanje gukorwa isengesho ryo kwiragiza Imana ngo aya matora agende neza, isengesho ryayobowe na Sempoma Ferex.

Ni umuhango w’amatora witabiriwe n’abanyamurwango bagize Ishyirahamwe ry’umukino w’amagare uko ari 10.

Iki gikorwa cyabanjirijwe no guha abakandida umwanya wo kuvuga imigabo n’imigambi bazageza ku bakunzi b’umukino w’amagare.

Murenzi Abdallah wabanje kwivuga ibigwi by’imirimo yabanje kunyuramo, yagize ati “Ndi umukunzi wa Sports abenshi bari banzi mu mupira w’amagaru gusa nakoze neza muri manda ebyiri nayoboye akarere ka Nyanza, ni yo mpamvu naje kugira ngo nkomeze guteza imbere umukino w’amagare.”

Yanagarutse ku irushanwa mpuzamahanga rya Tour du Rwanda riteganyijwe mu mezi abiri ari imbere, avuga ko azakomeza kurishyiramo imbaraga Kugira ngo abakina uyu mukino wo gusiganwa ku magare n’abari mu buyobozi bawo bakomeze gutera imbere mu buzima bwa buri munsi.

Murenzi usanzwe ari umukunzi wa Sports utorewe kuyobora iri shyirahamwe arahita yinjira mu myitegura ya Tour du Rwanda iteganyijwe gutangira tariki ya 23 Gashyantare 2020.

Murenzi Abuddallah yari asanzwe ayobora ku rwego rw’igihugu ihuriro ry’urubyiruko rw’abakorerabushake ryitwa Youth Volunteers.

Abiyamamariza kubora indi myanya, ku wa Visi Perezida wa 1 harimo Kanamugire Jean Charles & Mukazibera Marie Agnes, ku mwanya wa Visi Perezida wa 2 ni Nkuranga Alphonse.

Naho ku mwanya w’Umunyamabanga mukuru hariho Niyonzima Gildas na Sekanyange Jean Leonard, ku mwanya w’Umubitsi hakaba Assia Ingabire naho ku mwanya w’Abajyanama harimo Me Bayisabe Irenée, Karambizi Rabin-Hamin na Geoffrey Karama.

Muri iyi myanya yindi, Mukazibera Marie Agnes yatorewe kuba Visi Perezida wa Mbere, Nkuranga Alphonse atorewe kuba Visi Perezida wa kabiri, ku mwanya w’Umunyamabanga mukuru hatorwa Sekanyange Jean Leonard naho Assia Ingabire atorerwa kuba Umubitsi.

Murenzi Abdallah hagati watorewe kuyobora FERWACY
10 bose bari bitabiriye aya matora
Abayobozi b’amakipe bagize ishyirahamwe ry’umukino w’amagare mu Rwanda
Twitter
WhatsApp
FbMessenger