Ferguson, Mourinho, Conte, Guardiola mu bagize icyo bavuga ku cyemezo cya Wenger
Mu kanya kashize ni bwo Arsene Charles Ernest Wenger yeruye atangaza ko uyu mwaka w’imikino nurangira agomba kuva muri Arsenal yari amazemo hafi imyaka 22 ari umutoza mukuru.
Ikemezo cya Arsene Wenger cyaje gitunguranye ku buryo ubu inkuru yeari yo usanga iza imbere mu bitangazamakuru hafi ya byose haba ibyo ku mugabane w’Uburayi ndetse n’ibyandikirwa mu bindi bice by’isi.
Amakipe atandukamye, abatoza, abakinnyi ndetse n’abandi bafite aho bahurira n’umupira w’amaguru bagize icyo bavuga ku cyemezo cy’umusaza Wenger ari na ko bamushimira ku byo yagejeje ku kipe ya Arsenal ndetse n’umupira w’amaguru muri rusange.
Sir Alex Ferguson wagize guhangana gukomeye n’umutoza Arsene Wenger ubwo yari muri Manchester United ni umwe mu bafashe iya mbere bashimira Wenger ku icyemezo yafashe.
Ferguson yagize ati” Ndishimye cyane ku cyemezo cya Arsene Wenger. Ndamwubaha cyane, nubaha n’akazi yakoreye Arsenal. Ni isezerano rikomeye ku mpano afite, ubunyamwuga ndetse n’intego byamuranze ku kazi k’imyaka 22 yakundaga.”
“Nejejwe cyane no kuba yatangaje kugenda kwe muri iki gihe. Ntashidikanyije, ni we mutoza wa mbere muri Premier league natewe ishema ryinshi no guhangana na we, ni mugenzi wanjye akaba n’inshuti y’akadasohoka”.
Manchester United nk’imwe mu makipe yagiye ahangana cyane na Arsenal ya Wenger yamushimiye ku byo yagezeho mu myaka 22 yari amaranye na yo. Ibicishije kuri Twitter yayo, Manchester United yagize iti” Warakoze cyane Arsene Wenger ku byo wagezeho mu myaka 22 wari umaze muri Arsenal. Amahirwe masa mu mikino isigaye ngo shampiyona irangire…hatarimo umukino wa 60 uzakina natwe ku cyumweru gitaha”.
Jose Mourinho umwe mu batoza bahanganye na Wenger haba igihe yari ari muri Chaelsea ndetse no muri Manchester United na we yagize icyo avuga ku mutoza Wenger.
Mu kiganiro n’abanyamakuru kibanziriza umukino Man U ifitanye na Tottenham, Mourinho yagize ati” Ndishimye cyane ku cyemezo yafashe. Ndizera neza ko twe nka Manchester tugomba Wenger icyubahiro kubera ubukeba Wenger na Arsenal batugaragarije haba no mu gihe cya Ferguson…Niba yishimiye icyemezo yafashe rero, ndishimye cyane kandi ndizera ko atarahita asezera umupira w’amaguru”.
Myugariro wa Arsenal Hector Bellerin we yavuze ko afitiye Arsene Wenger ideni. Abicishije kuri Twitter, uyu musore yagize ati” Ku bwanjye uyu ni umunsi ubabaje. Nzahora mfitiye uyu mugabo ideni. Ni umugabo wangiriye icyizere anampa inzira y’iterambere Warakoze ku bikombe watwaye mutoza nkunda”.
Undi wagize icyo avuga ku cyemezo cya Wenger ni Thierry Henry ufatwa nk’umwe mu bakinnyi b’ibihe ikipe ya Arsenal yagize. Uyu mufaransa aganira na SKY Sports yagize ati” Ku bwanjye ni uyu ni umunsi ubabaje kubona umugabo nk’uriya ava mu kipe, gusa ni n’umunsi w’ibyishimo ngendeye kubifuzaga ugusohoka yari akwiye.”
“Hambere byasaga n’aho bikomeye kuri we ndetse no kuri Arsenal. Mpereye nko ku cyumweru ku mukino wa Westham, ndizera ko abantu batazajya kureba umukino we wa nyuma akinira kuri Emirates, ahubwo bagomba kuzafana ikipe banamwifuriza kugenda neza.”
Abandi bagize icyo batangaza harimo Pep Guardiola. Gardiola wamaze gutwara igikombe cya shampiyona asanga umupira w’amaguru ukeneye abantu nka Wenger kuko ngo bishimisha guhangana n’abantu nka we.
Abandi barimo Cesc Fabregas, David Moyes, Paul Lambert, Jack Wilshere n’abandi benshi cyane na bo bagiye bagira icyo batangaza ku cyemezo cy’umusaza Wenger ari na ko bamushimira ku ruhare yagize mu iterambere ry’umupira w’amaguru.