Felix Brych yirukanwe mu gikombe cy’isi nyuma y’amabara yakoze mu mukino wa Serbia n’Ubusuwisi
Ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru ku isi FIFA ryatangaje ko ryamaze kwirukana Umudage Felix Brych mu mikino y’igikombe cy’isi ikomeje kubera mu gihugu cy’Uburusiya, nyuma y’amakosa yakoze mu mukino ikipe y’Abasuwisi yaganyijemo na Serbia 1-1.
Ibi FIFA yabitangaje kuri uyu wa gatatu nyuma y’uko ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru rigaragaje ko ritishimiye uko uyu Mudage ufatwa nk’umwe mu basifuzi b’abahanga yitwaye muri uyu mukino.
Professor Felix Brych ni we wari umusifuzi muri uyu mukino warimo uguhangana gukomeye cyane.
Muri uyu mukino, Brych yanze penaliti ya Serbia nyuma y’ikosa ryari rikorewe kuri rutahizamu Aleksander Mitrovic, hiyambajwe VAR na ho agaragaza y’uko nta cyari cyabaye.
Gutsinda uyu mukino byari guhita bifasha Serbia kubona ticket ya 1/8 cy’irangiza, kabone n’aho yari gutsindwa na Brazil mu mukino wa nyuma w’irushanwa kuko yari kuba ifite amanota 6.
Umukino ukimara kurangira ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru muri Serbia ryahise risohora itangazo ryamagana Felix Brych, rimushinja kubogamira ku ruhande rw’Abasuwisi.
Iri tangazo ryagiraga riti” Twamaze gutanga videwo 7 zerekana ko Brych yagiye afata ibyemezo birwanya ikipe yacu y’igihugu. Amashusho agaragaza ko Brych yagiye abogama cyane mu gutanga amakarita y’umuhondo, aho yihutiraga guha abakinnyi bacu amakarita, akanga kuyaha Abasuwisi ku makosa asa.”
Ku rundi ruhande, Visi-Perezida w’ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru muri Serbia na Savo Milosevic batangaje ko bagejeje muri FIFA ikirego barega uyu musifuzi.
Bati”Twamaze gusohora ikirego, icyo ni cyo cyonyine dushoboye gukora…iki ni igikombe cy’isi kandi ibyemezo nka biriya biri kugira uruhare mu biri kuva mu mikino. Nshobora kumva ko umusifuzi atigeze abona ibyabaye, ariko se VAR dufite imaze iki? Abayikoresha bashinzwe iki?”
” Ese dufate abandi bantu 4 na bo tubashyire hariya(VAR room), cyangwa tuzane 100 kugira ngo Video Assistant Referee ikore neza? Kuko Turi Serbia ntawutwitayeho, gusa ibyo ntekereza.”
Bych w’imyaka 42 wamaze koherezwa mu rugo, uyu mukino wa Serbia n’Ubusuwisi ni wo wonyine yari asifuye mu gikombe cy’isi cy’uyu mwaka. Ni umwe kandi mu basifuzi bakomeye ku isi kuva mu 2008.
Uretse kuba yarasifuye ibikombe by’isi 2, anazwi cyane mu mikino ya UEFA Champions league aho yanasifuye umukino wa nyuma wahuje Real Madrid na Atletico muri 2014.
Uretse kuba umusifuzi, Felix Brych kandi ni umunyamategeko ukomeye cyane mu gihugu cy’Ubudage.