AmakuruAmakuru ashushye

FDLR yemeje urupfu rw’uwari umuyobozi wayo mu itangazo ryo kubika

Ubuyobozi bw’Inyeshyamba zirwanya Leta y’u Rwanda (FDLR) bwashyize hanze itangazo ribika Umuyobozi w’Ingabo zabwo wivuganwe n’ingabo za Repubulika iharanira Demokarasi ya Congo mu rukerera rw’ejo ku wa gatatu.

Itangazo izi nyeshyamba zashyize ahagaragara ku munsi w’ejo, zabikiraga abo zise “Abacunguzi n’abacunguzikazi” urupfu rwa Gen. Mupenzi Bernard wari umuyobozi mukuru w’inyeshyamba zayo.

Abantu batandukanye baguye mu rujijo bibaza uwo uyu mupenzi FDLR yatangaje ari we mu gihe bizwi ko uwishwe na FARDC ari Lt. Gen Mudacumura Sylivestre, gusa aya yose ni amazina uyu mugabo w’imyaka 71 y’amavuko yakoreshaga.

Mu busanzwe Mudacumura yari azwi ku mazina menshi arimo COMMANDANT PHARAON, MUKANDA,  MUPENZI Bernard; MUPENZI (ryonyine) , General Pierre Bernard; RADJA n’ayandi menshi.

Iby’ipeti rya Gisirikare ryahindutse na byo ntacyo bivuze, kuko imyaka yari amaze mu ishyamba asanga hari byinshi yakoze byatumye yizamura mu ntera, akava ku ipeti rya Lt Gen yari azwiho akaba yari amaze kuba Full General.

Itangazo FDLR yasohoye ibika urupfu rw’uwari umuyobozi wayo.

 

Twitter
WhatsApp
FbMessenger