FC Barcelona yavuze ibyo igiye gukorera Real Madrid nyuma yo kwibwa igitego
Perezida w’ikipe ya FC Barcelona, Joan Laporta yatangaje ko azasaba umukino wa Real Madrid ugasubirwamo mu gihe byakwemezwa ko umupira wa Lamine Yamal warenze umurongo.
Lamine Yamal yatsinze igitego mu mukino wa El Clasico wo kuri iki cyumweru ariko umunyezamu wa Real Madrid agarura umupira warenze umurongo nubwo abasifuzi bavuga ko utarenze.
Nubwo iki gitego cyanzwe,amashusho agaragaza ko cyari igitego gusa FC Barcelona igorwa nuko nta koranabuhanga ryemeza ko umupira warenze umurongo rikoreshwa muri iki gihugu.
Nubwo hitabajwe VAR ngo yemeze iki gitego,abayikoresha barangaye ntibabibona ariyo mpamvu Perezedi Laporta yiyemeje gusaba ko uyu mukino usubirwamo.
Kuri uyu wa mbere, Laporta yagize ati: “Muri uyu mukino habaye ibintu byinshi byagibwaho impaka, ariko muri ibyo byose harimo kimwe gikomeye kandi gishobora guhindura ibyavuye mu mukino.”
“Ndavuga ku cyatsinzwe na Lamine Yamal. Nk’ikipe, turashaka kumenya neza uko byagenze. Niyo mpamvu tuzahita dusaba ko hakusanywa byimazeyo amashusho n’amajwi yavuye ku byabaye.
“Ubwo iyi nyandiko izaba imaze gusesengurwa, ikipe isobanukiwe ko hari ikosa ryakozwe mu isubirwamo ry’ibyabaye, tuzafata ingamba zose zishoboka kugira ngo iki kibazo gikosorwe hisunzwe amategeko.
“Nibiba byemejwe ko ari igitego cyemewe n’amategeko, tuzasaba ko umukino wasubirwamo, nk’uko byagenze mu wundi mukino wabereye i Burayi kubera ikosa rya VAR.”
Laporta na Xavi bakunze gushimangira ko hari ibyemezo bifatwa bigamije kubangamira FC Barcelona bityo bakeneye ko uyu mukino wasubirwamo.
Real Madrid yatsinze ibitego 3-2 ihita iyirusha amanota 11 ku rutonde rwa shampiyona isigaje imikino 6 gusa.