FC Barcelona yatangiye shampiyona ya Espagne itsindwa na Bilbao (Amafoto)
Ikipe ya FC Barcelona yatangiye shampiyona ya Espagne y’umwaka w’imikino 2019/2020 nabi, itsindwa na Athletic Club do Bilbabo igitego kimwe ku busa. Barcelona yari yasuye iyi kipe kuri Stade yayo ya San Mames, mu mukino wafunguye shampiyona ya Espagne.
FC Barcelona yakinnye uyu mukino idafite Lionel Messi usanzwe ari kapiteni wayo kuko yavunitse, cyo kimwe na Philippe Coutinho bivugwa ko ashobora kwerekeza muri Bayern Munich muri iyi Weekend.
Umukino ku mpande zombi watangiye ubona ko wihuta, buri ikipe ishaka igitego cyo kuyifasha kuwuyobora. Ku munota wa gatandatu w’umukino Bilbao wayobonye uburyo bukomeye ku ishoti rikomeye ryatewe na Inaki Williams, gusa umupira ukurwamo n’umuzamu Marc Andre-Ter Stegen.
Ter Stegen yongeye kurokora FC Barcelona ku munota wa 17 w’umukino, nanone ku ishoti rikomeye yari atewe na Inaki Williams.
FC Barcelona yabonye uburyo bukomeye ku munota wa 32, nyuma y’uko Suarez yari asigaranye wenyine n’umuzamu wa Bilbao, gusa arekuye ishoti rikomeye umupira ugarurwa n’igiti cy’izamu.
Ku munota wa 36 Raul Garcia yongeye kubona uburyo bwo gutsindira Bilbao igitego, gusa nanone umuzamu wa Barcelona yongera kwigaragaza.
Mbere y’uko igice cya mbere cy’umukino kirangira, Rafinha Arcantala yarekuye ishoti rikomeye umupira ukuwemo n’umuzamu Unai Simon ugarurwa n’umutambiko w’izamu.
Athletic Club yabonye insinzi ku munota wa 89 w’umukino ibifashijwemo na rutahizamu Aritz Aduriz. Ni ku mupira wari uturutse ku ruhande rw’iburyo, birangira uyu rutahizamu awigaramye awutereka mu rucundura.
Ni nyuma y’uko igice cya kabiri cy’umukino cyari cyaranzwe n’uburyo bukomeye ku mpande zombi.