AmakuruImikino

FC Barcelona yashyizeho agahigo ko ku rwego rw’isi

Nyuma yo gutwara igikombe cya shampiyona ya Espagne itsinzwe umukino umwe mu mikino 38 ya shampiyona, ikipe ya FC Barcelona yamaze gushyiraho akandi gahigo ko kuba ikipe rukumbi ifite byibura umukinnyi muri buri tsinda ry’igikombe cy’isi kizabera mu Burusiya kuva muri Kamena uyu mwaka.

Mu itsinda rya mbere rigizwe n’Uburusiya, Misiri, Saudi Arabia na Uruguay, Barcelona ihagarariwe na Luis Suarez, umwe mu bakinnyi ikipe y’igihugu ya Uruguay “Los Charrúas” igenderaho.

Itsinda rya kabiri mu gikombe cy’isi cy’uyu mwaka ririmo Espagne, Portigal, Maroc na Iran. Iri ni ryo tsinda FC Barcelona ifitemo abakinnyi benshi, kuko ifitemo bane barangajwe imbere na Andres Iniesta, Jordi Alba, Sergio Busqets na Gerrard Pique bahagarariye ikipe y’igihugu ya Espange “La Furia Roja.”

Itsinda rya gatatu rigizwe n’Ubufaransa, Peru, Australia na Denmark, Barcelona ifitemo abakinnyi babiri; Samuel Umtiti na Ousmane Dembele bahagarariye ikipe y’igihugu y’Ubufaransa “Les Bleus.”

Itsinda rya kane rigizwe na Argentina, Iceland, Croatia na Nigeria. Iri tsinda rihagarariwe n’abakinnyi babiri ba FC Barcelona barimo kizigenza Lionel Messi uhagarariye igihugu cya Argentina “La Albiceleste” na Ivan Raktic uhagarariye “Vatreni” ya Croatia.

Itsinda rya gatanu rigizwe na Brazil, Ubusuwisi, Costa Rica na Serbia rihagarariwe n’abakinnyi babiri bakinira FC Barcelona; Philippe Coutinho na Paulinho Bezzera bahagarariye igihugu cya Brazil “Seleção.”na Ivan Raktic uhagarariye Croatia.

Itsinda rya gatandatu rigizwe n’Ubudage, Mexique, Sweden na Koreya y’Epfo. Iri tsinda rihagarariwe n’umukinnyi umwe wa FC Barcelona, uyu akaba ari Andre Marc Ter Stegen uzaba ari kumwe n’ikipe y’igihugu y’Ubudage “Die Mannschaft.”

Itsinda rya karindwi rigizwe n’Ububiligi, Panama, Tunisia n’Ubwongereza rihagarariwe n’umukinnyi umwe wa FC Barcelona, uyu akaba ari myugariro Thomas Vermalen uzaba ari kumwe n’amashitani atukura y’Ububiligi.

Itsinda rya munani rigizwe na Pologne, Senegal, Columbia ndetse n’Ubuyapani na ryo rihagarariwe n’umukinnyi umwe wa Barcelona. Uyu ni myugariro Yerri Mina uzaba ari kumwe n’ikipe y’igihugu ya Columbia “Los Cafeteros.”

Twitter
WhatsApp
FbMessenger