AmakuruImikinoUrukundo

Faustin Usengimana agiye kurushinga n’umukunzi we bamaze imyaka 10 bakundana

Myugariro Faustin Usengimana ukinira Buildon FC yo mu gihugu cya Zambia, yatagaje ko agiye kurushinga na Bayingana Daniella nyuma y’imyaka 10 aba bombi bakundana.

Ni kenshi Usengimana na Bayingana bagiye bagaragaza ko bakundana, ndetse ntibanatinye kubisangiza ababakurikirana ku mbuga nkoranyambaga ziganjemo urwa Instagram. Ku ruhande rwa Faustin by’umwihariko, ntajya asiba kugaragaza ko umukunzi we yamubereye inkoramutima dore ko ari mu bantu ahamya ko bamuba hafi umunsi ku wundi.

Bwa mbere aba bombi bamenyana hari muri 2009 ubwo uyu myugariro yari akizamuka mu kipe y’igihugu Amavubi y’abatarengeje imyaka 17, akanyitsindira igitego cyayifashijwe kwerekeza mu gikombe cy’isi cy’abatarengeje imyaka 17 cyabereye muri Mexique.

Ni igitego yatsinze Misiri mu mukino wa 1/2 cy’irangiza wari wabereye kuri Stade ya Kigali i Nyamirambo.

Nyuma y’imyaka 10 Faustin na Daniella bakundana, noneho bagiye kubana nk’umugabo n’umugore. Itariki ya 16 Ugushyingo ni bwo ibyo baharaniye bizaba impamo, bakazasezeranira imbere y’Imana kuri Parkland Remera, mu mujyi wa Kigali.

Mbere yaho ku wa 09 Ugushyingo, hazaba habaye umuhango wo gusaba no gukwa uzabera mu busitani bwa UTB i Rubavu, ari na ho Bayingana Daniella akomoka.

Urukundo nirwogere!

Twitter
WhatsApp
FbMessenger