Amakuru

Faustin naTchabalala mu bakinnyi bafite amahirwe yo kugaruka muri Rayon Sports

Myugariro Faustin Usengimana na rutahizamu Shaban Hussein uzwi ku kazina ka Tchabalala, bari mu bakinnyi bahoze bakinira ikipe ya Rayon Sports bashobora kugaruka kuyikinira.

Aya makuru yemejwe n’ubuyobozi bwa Rayon Sports, mu nama rusange yahuje abanyamuryango bayo ku munsi w’ejo.

Ni inama kandi yavuze ku ngingo zitandukanye.

Muri iyi nama, havuzwe ku ngingo zirimo ya Bisi yaguzwe ikaba itaratangira gukoreshwa magingo aya, igurishwa rya Kevin Muhire, ikibazo cya myugariro Ange Mutsinzi na Djabel Manishimwe basohotse muri iyi kipe mu buryo butemewe n’amategeko cyo kimwe n’abakinnyi bahoze bakinira Rayon Sports bagaragaje ko bifuza kuyigarukamo.

Ubuyobozi bwa Rayon Sports bwabwiye abanyamuryango ko Bisi igomba kwishyurwa angina na miliyoni 100 z’Amanyarwanda, arimo azatangwa na Perezida Paul Muvunyi ndetse n’azava mu baterankunga. Ubuyobozi kandi bwaboneyeho gutangaza ko hari Company eshanu zifuje ko zashyirwa kuri iyi Bisi mu rwego rwo kumenyekanisha ibikorwa byazo; izi zikaba zirimo Company ya Radiant, Airtel-Tigo, Skol, na MTN.

Uretse izi Company, ngo hari n’izindi eshatu zikiganira n’iyi kipe kugira ngo ibirango byayo bizashyirwe kuri irya modoka.

Ku bijyanye n’abakinnyi baba baravuye muri Rayon Sports n’abifuza kuyisohokamo, ubuyobozi bwemeje ko Kevin Muhire yagurishijwe angana n’bihumbi 30 by’amadorali ya Amerika, harimo ibihumbi 20 bigomba gutwarwa na Rayon Sports, mu gihe andi ibihumbi 10 Kevin agomba kuyagabana na Centre y’umupira w’amaguru y’i Gikondo yamuzamuye.

Ku kibazo cya Ange Mutsinzi na Djabel Manishimwe berekeje mu igeragezwa i Burayi , ubuyobozi bwemeje ko aba basore bombi basohotse muri Rayon Sports mu buryo bunyuranyije n’amategeko, bityo ko badashobora gupfa kwemererwa kuyigarukamo.

Hanakomojwe kandi ku bakinnyi bashobora kugaruka muri iyi kipe. Mu bakinnyi bavuzweho, harimo myugariro Faustin Usengimana, na Fiston Munezero wirukanwe muri Police FC bagaragaje ko bifuza kugaruka muri iyi kipe, cyo kimwe na rutahizamu Shaban Hussein Tchabalala utarahiriwe na Baroka FC yo muri Afurika y’Epfo.

Aba bakinnyi kandi barimo na rutahizamu Ismailla Diarra na we utarahiriwe n’ubuzima bwo mu kipe ya CA Bordj Bou Arréridj yo muri Algeria.

Kuri Faustin we ngo kumugarura byakwemerwa, mu gihe icyifuzo cya Munezero Fiston cyo cyatewe utwatsi. Ni mu gihe ku kibazo cya Tchabalala ho Rayon Sports yavuze ko iri kuganira na FERWAFA kugira ngo barebe uko bamuha ibyangombwa byo kuyikinira dore ko anibereye iwabo mu Burundi.

Twitter
WhatsApp
FbMessenger