Fashion: Abanyarwandakazi 2 bagiye kumurika imideri muri Nigeria
Abanyarwadakazi 2 ‘Isheja Morilla na Kalisa Winnie’ nibo batoranyijwe n’Inzu yitwa ‘Haute Baso’ ikora ibijyanye no kumurika ’imideri ikaba yitegura kuzamurika imideri mu bitaramo bya Lagos Fashion Week bizabera muri Nigeria ku munsi w’ejo taliki 23 kugeza 26 Ukwakira 2019. Abanyarwanda bamurika imideri bakaba baratoranyijwe mu kwamamaza iki gitaramo
Lagos Fashion Week ni kimwe mu bitaramo bya Fashion bikomeye ku mugabane wa Afurika gisanzwe kibera muri Nigeria, kuri iyi nshuro kikaba kigiye kuzagaragaramo imideli yakorewe mu Rwanda.
Iki gitaramo kizamurikwamo imideri yakozwe n’abahanga mu by’imideri batandukanye barimo Inzu y’imideri ya Haute Baso yo mu Rwanda, Mai Atafo, Emmy Kasbit, Gozel Green, Rick Dusi, Tokyo James, Christie Brown, Adama Paris n’abandi benshi.
Usibye kuba imideri ikorerwa mu Rwanda izamurikwa muri Nigeria muri iki gitaramo, Abanyarwanda babiri aribo Kalisa Winnie na Isheja Morilla nabo batoranyijwe mu bazabamurika imideri muri iki gitaramo ndetse bagiye bakoreshwa mu kucyamamaza ku buryo byatumye aya mazina akomeje kugenda agaruka mu matwi ya buri muntu wese ufite aho ahuriye n’imideli muri Afurika.
Aba banyarwandakazi kandi bakoreshejwe ku byapa byamamaza iki gitaramo bikaba byaratumye n’abandi banyamideli bo mu Rwanda bagiye kumenyekana kumenyekana ku rwego mpuzamahanga cyane cyane muri Afurika.
Iki gitaramo kigiye kuba gikurikira icyabaye muri uku kwezi ku italiki ya 17-20 cya ‘Glitz Africa Fashion Week’ cyabereye mu mugi wa Accra muri Ghana.