AmakuruPolitiki

FARDC yatangaje abandi bantu bafashe umujyi wa Bunagana batari M23 nk’uko birikuvugwa

Igisirikare cya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (FARDC) cyemeje ko Umujyi wa Bunagana uherereye muri Teritwari ya Rutshuru mu Ntara ya Kivu ya Ruguru, wafashwe, gusa gitangaza abandi bawufashe batari M23.

Mu itangazo ryashyizwe hanze ku mugoroba wo kuri uyu wa Mbere tariki 13 Kamena 2022, FARDC yavuze ko Bunagana yafashwe n’igisirikare cy’u Rwanda dore ko iki Gisirikare kimaze iminsi gishinja u Rwanda gutera inkunga umutwe wa M23 ari na wo wafashe uyu Mujyi wa Bunagana.

Muri iri tangazo rya FARDC nubundi yongeye gushinja Igisirikare cy’u Rwanda gufatanya na M23, rivuga Bunagana yafashwe nyuma y’imirwano yabaye hagati ya M23 na FARDC ubwo uyu mutwe wagabaga ibitero ku birindiro by’abasirikare ba FARDC mu duce twa Bigega 1 na 2, Bugusa nad Premidis.

Iri tangazo ryashyizweho umukono n’Umuvugizi w’Igisirikare muri Kivu ya Ruguru, Brig Gen Ekene Bomusa Efomi Sylvain, rivuga ko Bunagana yafashwe saa moya z’igitondo cyo kuri uyu wa Mbere tariki 13 Kamena 2022.

Umutwe wa M23 watangaje ko wafashe uyu mujyi wa Bunagana, wamaganye ibivugwa na FARDC ko uri gufashwa n’Igisirikare cy’u Rwanda, uvuga ko nta bufasha bw’undi muntu uwo ari we wese ari kuwuha.

Mu kiganiro yagiranye na RADIOTV10 kuri uyu wa Mbere, Umuvugizi wa M23, Major Willy Ngoma yavuze ko FARDC ifatanyije n’indi mitwe, bakomeje kubarasaho, bigatuma na bo birwanaho,

Maj Willy Ngoma yavuze gufata Umujyi wa Bunagana bitari mu byifuzo byabo ahubwo ko byabaye mu rwego rwo kwizera umutekano wabo.

Aganira na RADIOTV10 kuri uyu wa Mbee, Maj Willy Ngoma yagize ati “twe twavuze kenshi ko dukeneye amahoro ariko bo ntibashaka amahoro, barifuza intambara. Icyabaye, twabasubijeyo tubageza Bunagana bituma dufata uyu mujyi kugira ngo twizere umutekano wacu.”

Mu gitondo cyo kuri uyu wa Kabiri tariki 14 Kamena 2022, RDF yasohoye itangazo yizeza Abaturarwanda ko umutekano wabo n’uw’Igihugu cyabo wizewe ndetse ko izakomeza gukumira ibikorwa byose bihungabanya umutekano bituruka hanze y’Igihugu.

Twitter
WhatsApp
FbMessenger