FARDC yashinjwe gusahura no kwica abaturage aho gukukuza ngo irwane urugamba
Mu muhango wo kwibuka ababo baherutse kwicwa n’igisirikare cya Leta FARDC, abari bitabiriye uyu muhango bose bahurizaga ku kuba FARDC ntacyo ishoboye uretse kwiba no gusahura gusa nyamara ngo urugamba rwaza bakamera nk’abadahari.
Ni umuhango wabereye mu mujyi wa Goma kuri uyu wa 02 Nzeri , aho mu majambo yahavugiwe harimo no kunenga ingabo za Leta FARDC bavuga ko yananiwe kurwanya M23 nyamara kwica abaturage byo bikaba iteka aribyo bibaranga.
Iki kikiyongeraho ko mu minsi yashize ubwo urugamba rwa M23 na FARDC rwari rurimbanije, iziu ngabo zagaragaye zirukankana imitungo y’abaturage, zabaga zisahuye, aho guhangana n’umwanzi. Ibi byagarutswe ho n’abari bitabiriye iki gikorwa cyo kunamira ababo bambuwe ubuzima kuri uyu wa 30 Kanama.
K’urundi ruhande naho abaturage bose bari bakoranye basakuza bamagana ibyo bintu. Amakuru dukesha isoko yacu iri mu mujyi wa Goma avuga koaba baturage bakomeje gusaba ko Guvertineri w’intara ya Kivu y’amajyaruguru yavanwaho nawe agafungwa cyangwa se akicwa kuko ntacyo abamariye usibye kubamarira abantu.
Imiryango itegamiye kuri Leta ikomeje kwamaganira kure iki gikorwa cya kinyamaswa ndetse bakanasaba ko abakoze aya mahano bagezwa imbere y’ubutabera bakaryozwa ibyo bakoze.