AmakuruPolitiki

FARDC yarashe ibisasu biremereye kuri M23 bahanganye hasi hejuru

Imbunda zirasa kure z‘ingabo za FARDC zabyukije imirwano igamije kwisubiza Bunagana, nkuko isoko y ’amakuru ya Rwandatribune iri ahitwa Biruma ibyemeza ibisasu bya muzinga byatangiwe guterwa ku bwinshi mu birindiro bya M23 biri ahitwa Chanzu na Runyoni.



Ibisasu bikaba byatangiye kumvikana mu rukerera rwa mu gitondo,ibi bibaye Kandi muri Akogace biravugwa ko hamaze gukusanyirizwa abasilikare ba Leta ibihumbi bine hakiyongeraho abandi barwanyi ba FDLR na Mai Mai baje gufasha ingabo za Leta mu rugamba.

Ababyiboneye n ‘amaso bavuga ko nubwo abasilikare ba Leta ari benshi ariko ntibafite kwihagararaho imbere ya M23 cyane ko mu ijoro ryakeye bari bataye umujyi wa Rutschuru bahungira mu misozi miremire kubera igihuha bari bumvise ko M23 ishaka gufata uyu mujyi.

Abasesenguzi mu bya gisilikare bavuga ko kuba ingabo za FARDC zikomeje kurasa ibirindiro bya M23 biza gutuma uyu mutwe wongera kwisubiza agace ka Kibumba na Rumangabo wari warafashe ukaza kuhikura ku neza.

Inkuru bisa

M23 yongeye gukozanyaho n’ingabo za leta ya DRC karahava

Twitter
WhatsApp
FbMessenger