AmakuruPolitiki

FARDC ivuga ko ubu iri maso nyuma yo kongera kwigarurira ibirindiro bya M23

Ku wa Mbere, umujyi wa Sake, uherereye mu karere ka Masisi, wiriwe urimo umutekano muke nyuma y’amasasu yarasanye ku cyumweru hagati y’ingabo za Leta ya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (FARDC) n’inyeshyamba za M23.

Amakuru aturuka mu baturage no mu nzego z’umutekano aravuga ko izi nyeshyamba zarashe amasasu menshi mu mujyi wa Sake ziturutse ku birindiro bitatu biri ku misozi izengurutse uyu mujyi, mu Ntara ya Kivu y’Amajyaruguru.

Ibi byabaye mu masaha ya saa sita (12:00-13:00) ndetse na saa kumi n’ebyiri z’umugoroba (17:50-18:50), ku isaha y’aho. Ingabo za FARDC zasubije ziturutse Sake na Mubambiro.

Nk’uko Radio Okapi dukesha iyi nkuru baitangaje, ivuga ko abaturage n’abasirikare batangaje ko nta baturage bakomerekejwe cyangwa bagize ibindi bibazo muri ibyo bikorwa byo kurasana.

Twitter
WhatsApp
FbMessenger