FARDC irashinja igisirikare cy’u Rwanda kurasa yo ibibombe 10
Nyuma y’uko Igisirikare cya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (FARDC) cyongeye kurasa ibisasu bya rutura ku butaka bw’u Rwanda, na cyo cyashinje icy’u Rwanda (RDF) kurasa muri Congo.
Kuri uyu wa Gatanu tariki 10 Kamena 2022, Igisirikare cya DRCongo (FARDC) cyongeye kurasa ibisasu by’ibibombe mu Rwanda mu Murenge wa Kinigi mu Karere ka Musanze ahaherutse kuraswa ibindi bikanakomeretsa bamwe mu banyarwanda.
Igisirikare cy’u Rwanda cyasohoye itangazo ku mugoroba wo kuri uyu wa Gatanu, kivuga ko ibi bisasu bibiri byo mu bwoko bwa roketi 122mm byatutse muri Bunagana birashwe na FARDC.
Iri tangazo rya RDF rivuga ko ibi bisasu ntawe byakomereje ariko ko byateye igishyika mu baturage, gusa cyongera kubahumuriza ko umutekano wabo urinzwe.
Nyuma y’iri tangazo ry’igisirikare cy’u Rwanda, icya Congo (FARDC) na cyo cyasohoye itangazo risubiza iri rya RDF, rishinja Igisirikare cy’u Rwanda gutera ibisasu by’amabombe 10 mu gace ka Kabaya na Biruma muri Teritwa ya Rutshuru.
Umuvugizi w’Igisirikare mu Ntara ya Kivu ya Ruguru, Brig Gen Sylvain Ekenge, yavuze ko bimwe muri ibi bisasu byaguye muri Kabaya, byahitanye abana babiri barimo uw’imyaka irindwi n’undi w’imyaka itandatu mu gihe undi umwe yakomeretse.
Uyu musirikare avuga ko itangazo rya RDF ari urwitwazo ngo mu rwego rwo kujijisha amahanga, ati “Niyo mayeri yakoreshejwe mu bitero biheruka i Rumangabo na Kubumba.”
Brig Gen Sylvain Ekenge umaze iminsi yemeza ko u Rwanda rufasha M23, yongeye kubivuga ndetse avuga ko bafite amashusho agaragaza ingabo z’u Rwanda zafashe ibice bya Runyoni na Tchanzu mu rwego rwo gufasha uyu mutwe.
U Rwanda rukomeje guhakana ibi birego rushinjwa byo gufasha M23, ntacyo ruravuga kuri ibi birego bishya byo kuba RDF yarashe muri Congo.