AmakuruIkoranabuhanga

Facebook yavanyeho uburyo bwo gushaka abantu hakoreshejwe nimero ya terefoni

Ubuyobozi bw’urubuga nkoranyambaga rwa Facebook bwamaze gukuraho uburyo bwakoreshwaga kugira ngo ushake izina ry’umuntu hakoreshejwe nimero ya terefoni, nk’imwe mu miti yafasha mu kurinda amakuru y’abakoresha uru rubuga.

Mu minsi ishize ni bwo hasakaye amakuru y’uko hari amakuru y’abakoresha uru rubuga yibwe agakoreshwa mu buryo butemewe n’amategeko, cyane abanyamerika yibwe n’imwe mu ma kampani y’ikoranabuhanga agakoreshwa nabi mu gihe Donald Trump yiyamamarizaga kuyobora Leta Zunze ubumwe za Amerika.

Urubuga Facebook rwatangaje ko mu ibyatumye ihagarika ubu buryo bwo gushaka umuntu wifashishije nimero ya terefoni ari uko abajura bifashisha ikoranabuhanga bagiye bakoresha ubwo buryo bagatwara imyirondoro y’abantu.

Facebook kandi yafashe ingamba zo kugabanya ibintu byose bituma hari abandi bantu bagira ububasha ku makuru y’umuntu, ‘applications’ zisaba amafoto n’ibindi biba byashyizwe kuri uru rubuga na zo zikaba zamaze gufatirwa ingamba ntakuka, dore ko na zo zitazongera kwemerwa guhabwa ibyihariye ku buzima bwite nk’irangamimerere, imyemerere, amashuri ukoresha uru rubuga yize cyangwa akazi yakoze.

N’ubwo ibiri gukorwa bigaragaza intambwe nziza mu kurinda umutekano w’abakoresha urwo rubuga, ikinyamakuru TechRadar dukesha iyi nkuru kiravuga ko iyi ntambwe ikiri nto cyane  kuko ngo byavumbuwe ko Cambridge Analytica itanga ubujyanama mu bijyanye na politiki yaba yaribye amakuru y’abantu bagera kuri miliyoni 87 mu rwego rwo gushakira indonke Donald Trump mu gihe yiyamamazaga, mu gihe havugwa miliyoni 50 bonyine.

Ubu buryo bwakuweho bwafashaga abantu gushakisha abandi, by’umwihariko mu bihugu usanga hari abahuje amazina. Urugero nko muri Bangladesh, ubu buryo bwihariye  bwihariye 7% by’ibyashakishijwe kuri Facebook.

Twitter
WhatsApp
FbMessenger