AmakuruIkoranabuhanga

Facebook yashyizeho uburyo abantu bashobora kwinjiza amafaranga bayikoresheje

Mu bantu bahawe aya mahirwe n’urubuga rwa Facebook harimo n’abatuye muri bimwe mu bihugu byo mu karere.

Facebook yatangaje ko yashyizeho uburyo bushya bwo kubona inyungu aho abayikoresha mu bihugu birimo u Rwanda, Kenya, Nigeria, Ghana, Ibirwa bya Seychelles n’ibindi, mu gihe wa mamaje ukoresheje amashusho magufi uzajya uhabwa amafaranga.

Uru rubuga ruvuga ko abantu bazajya binjiza mu buryo bubiri, ubwa mbere ni ubwo kunyuzaho amashusho magufi y’ubutumwa bwamamaza mbere ya video nyirizina, hagati muri yo cyangwa mu gihe igiye kurangira ibizwi nka ‘In-stream ads.’

Ubwa Kabiri ni ubuzwi nka ‘Ads on reels’ aho ubutumwa bw’amashusho magufi bwamamaza buzajya bunyuzwa kuri video ngufi zizwi nka ‘reels’ zinyuzwa kuri Facebook.

Uru rubuga rwa Facebook nirwo rwonyine ruzajya ruhitamo ubutumwa bwo kwamamaza butambuka kuri video runaka bitewe n’ibikundwa n’uri kureba video, nyuma nyiri video yamamarijweho Abe ari we uhabwa igice ku nyungu uru rubuga ruri gukura muri uko kwamamaza.

Umuyobozi muri Meta ushinzwe ubufatanye muri Afrika, mu Burasirazuba bwo hagati no muri Turukiya, yavuze ko ubu buryo bushya buzatuma abari mu ruganda rw’ubuhanzi bungikira mu bikorwa byabo.

Rero, kugira ngo ube umwe mu bemerewe gukoresha ubu buryo bushya ni uko ugomba kuba nibura ufite abagukurikira 5,000 kuri Facebook kandi amashusho yose wabasangije agomba kuba yararebwe amasaha 60,000 mu mezi abiri yabanjye.

Ibyo bibaye mu gihe urubuga rwa Facebook rusanzwe ari urubuga rukunzwe n’abantu benshi ahanini urubyiruko rwo muri Afrika.

Uretse Facebook izanye ubu buryo bushya mu bihugu bimwe na bimwe, izindi mbuga nkoranyambaga zirimo Tik Tok, YouTube, Instagram, Snapchat ndetse na x na zo zirabusanganwe, ariko nanone haracyari ibihugu bimwe byo muri Afrika ubwo buryo butemewe.

Twitter
WhatsApp
FbMessenger