AmakuruIkoranabuhanga

Facebook yashyizeho icyumba kizajya cyifashishwa mu gucunga uko abantu bayikoresha mu gihe cy’Amatora

Ubuyobozi bukuru bwa Facebook bwatangaje ku mugaragaro icyumba cy’ikoranabuhanga kizajya cyifashishwa mu kugenzura uko abantu bakoresha Facebook mu gihe cy’amatora abera mu bihugu bitandukanye ku Isi.

Iki cyumba cyiswe”War Room” cyamuritswe ku mugaragaro taliki ya 18 Ukwakira 2018, havugwa ko kizajya gihuriza hamwe abahanga mu ikoranabuhanga, mu mategeko, mu itangazamakuru no kuyasesengura, muri politiki n’amateka bakurikirana amatora ari kubera mu bihugu byo hirya no hino ku Isi.

Iki cyumba gishyizweho mu buryo bwo kuba igisubizo mu bibazo bitandukanye byagaragaraga mu matora, aho byitezwe ko kigamije gukoma mu nkokora bamwe mu banyapolitike baba bashaka kwiba amajwi cyangwa bakabuza abitwa ‘hackers’ kuba bakwivanga mu migendekere y’amatora bagatuma runaka abona amajwi atamukwiye.

Mu mikoreshereze y’iki cyumba ni uko  abahanga bazaba bacyicayemo bagomba kuba bafite imikoranire n’abantu babo bari hirya no hino mu bihugu, bahuriza hamwe amakuru aturuka ahantu hatandukanye mu bihugu biba bikorerwamo amatora hifashishijwe mudasobwa za rutura.

Abakozi bo muri iki cyumba, bemerewe guhaguruka ku mashini zabo mu gihe bagiye mu mwiherero wo kwanzura ibyakusanyijwe cyangwa bagiye gufata ifunguro hanyuma bakagaruka mu biro nk’uko amategeko abivuga.

Gushyiraho iki cyumba cyahawe izina ry’icyumba cy’intambara( War Room) umuyobozi wa Facebook Mark Zuckerberg yagishyizeho nyuma yo kotswa igitutu na Sena ya USA nyuma y’uko yashinjwaga ko ikigo ayobora cyagize uruhare mu migendekere y’amatora yo muri 2016 muri USA ubwo Donald Trump yatorwaga atsinze Hillary Clinton.

Muri iki gihe Facebook ishami ryo mu Bwongereza yashyizeho itegeko ry’uko umuntu wese ushaka kwiyamamariza kuri facebook agomba kwerekana umwirondoro we, aho aherereye n’ibindi.

Umwirondoro utanzwe uzajya ucukumburwa na Facebook binyujijwe muri iki cyumba kugira hasuzumwe niba ibyatanzwe ari byo, nyuma yaho abahanga ba Facebook bagahita batangira gukurikirana uko uwo mukandida yiyamamaza.

Iki cyumba kigizwe n’abakozi babahanga mu ikoranabuhanga 20 bafite abunganizi bagera ku bihumbi 20 bashinzwe gukurikirana umutekano wa Facebook.

Hazabaho gufatanya hagati yabo no kurwanya icyaricyo cyose cyakwivanga mu matora bari gukurikirana, bagamije kunesha icyaricyo cyose cyagaragaza akamenyetso muri mudasobwa zabo ko gishaka kwitambika bityo bagahuriza hamwe ku kibuza kugera ku ntego zacyo.

Facebook kandi ngo ishobora no kubuza abantu runaka gutora umuntu runaka bitewe n’uko isanze yaritwaye mu kwiyamamaza abinyujije ku rubuga rwayo.

Facebook ifite ubushobozi bwo gusiba itangazo ryatanzwe rihabanye n’amakuru yatanzwe mbere umukandida acyiyamamaza.

Iki cyumba kigamijwe kongera umutekano wo mu matora
Cyahawe izina rya War Room
Uko bari gukurikirana abakandida mu matora ari kuba muri Brazil
Twitter
WhatsApp
FbMessenger