Facebook yasabye Huawei guhagarika uburyo telefoni zayo zasohokanaga application zayo
Nyuma y’umwanzuro wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika, uheruka kubuza ibigo by’Abanyamerika kugirana imikoranire iyo ari yo yose mu bucuruzi na Huawei, Facebook nayo yasabye Huawei guhagarika uburyo telefoni zayo zajyaga zisohoka zirimo application zayo.
Ku muntu uzajya agura Telefone za Huawei nshya bizajya bimusaba kwishyiriramo izi porogaramu za Facebook ari we ubishaka kugiti cye atazigiranye na telephone.
Ibiro ntaramakuru Reuters yatangaje ko abantu basanganywe telefoni za Huawei bafite izi porogaramu za Facebook, bazakomeza kuzikoresha kandi bakazakomeza kugezwaho ibigezweho kuri izo porogaramu ku buryo bashobora kuzivugurura (update).
Huawei, ikigo cy’Abashinwa gikomeye ku Isi mu bijyanye n’ikoranabuhanga, Leta Zunze Ubumzwe za Amerika ziyishinja ko ibikorwa byayo biteye inkeke ku mutekano.
Iki kigo giherutse gutangiza imikoranire n’ibindi bihugu n’imiryango nka Afurika yunze Ubumwe n’u Burusiya.
Telefone nshya za Huawei ntizizongera gusohokana porogaramu za Facebook ni ukuvuga Facebook app, WhatsApp na Instagram, uyi guze niwe uzajya azishyiriramo nabwo anyuze muri Play store gusa ibi nabyo byazahagara mugihe Google izaramuka ibujije Huawei kugera mu bubiko bwa applications bwayo buzwi nka ‘Play store’.