Facebook yahinduriwe izina
Sosiyete itanga Serivisi z’ikoranabuhanga ya Facebook yahinduriwe izina yitwa ’Meta’, nk’imwe mu mpinduka zikomeye zabaye mu mikorere yayo.
Iyi company yatangaje ko ari byiza kwagura ibyo yari isanzwe ikora bikarenga gutanga serivisi z’imbuga nkoranyambaga, ahubwo bikagera no ku ikoranabuhanga rya VR (Virtual Reality).
Kuba Facebook yahindutse Meta nta mpinduka bizateza kuri serivisi zayo nka Facebook, WhatsApp na Instagram, ahubwo Meta izajya ikora nk’umubyeyi wa ziriya mbuga nkoranyambaga.
Icyemezo cyo guhindurira Facebook izina cyafashwe nyuma y’amakuru y’ibanga ajyanye n’imikorere mibi yayo yashyizwe hanze n’uwari umukozi wayo.
Uyu witwa Frances Haugen aheruka kuvuga ko iyi Company “ishyira imbere inyungu zayo bwite ititaye ku mutekano w’abantu”, ibyo ubuyobozi bwa Facebook bwamaganiye kure.
Umuyobozi w’icyari Facebook, Mark Zuckerberg, yatangarije izina rishya ry’iyi Sosiyete mu nama ngarukamwaka ya Facebook yitwa Connect conference yabaye ejo ku wa Kane, ari na yo yamurikiyemo ku mugaragaro gahunda ye yo kubaka ikizwi nka “metaverse”.
Metaverse yari iherutse gutangazwa na Zuckerberg, isobanuye ikoranabuhanga rirenga imbibi z’Isi cyangwa horizon, akaba ari izina rishya ry’ikoranabuhanga rya VR (Virtual Reality) ryakozwe na Facebook ariko ritari ryakamuritswe.
Zuckerberg yavuze ko izina Facebook yari isanganwe ridashobora guhagararira ibyo iriya sosiyete ikora byose muri iki gihe ndetse no mu gihe kizaza, ashimangira ko impinduka zari zikenewe.
Yakomeje agira ati: “Nyuma y’igihe runaka, ndizera ko tuzagaragara nka sosiyete ya metaverse kandi ndashaka guhuza ibikorwa byacu ndetse n’ibituranga ku byo twubaka.”
Zuckerberg avuga ko sosiyete ye ishaka kurenga urubibi rwo kwitwa iy’imbuga nkoranyambaga ikaba sosiyete ifite ikoranabuhanga ryagutse rishobora gutuma abantu basangira ubuzima bwo ku Isi bitabaye ngombwa ko bava aho bari ahubwo bakifashisa internet.
Yavuze ko izina Meta risobanuye ko mu gihe runaka abantu batazajya bakenera gukoresha Facebook kugira ngo babashe kubona izindi serivisi z’iriya sosiyete.