AmakuruPolitiki

Fabien Neretse ukurikiranweho ibyaha bya Genocide yakorewe Abatutsi yagejejwe imbere y’ubutabera bw’Ububiligi

Fabien Neretse wahoze mu ngabo za Habyarimana zakoze Genocide yakorewe abatutsi mu 1994 yagejejwe imbere y’ubutabera bw’u Bubiligi kugirango aburanishwe ibyaha bya Genocide n’iby’intambara akurikirnweho.

Ibiro ntaramakuru by’Abafaransa [AFP] n’ ikinyamakuru Brussel times dukesha iyi nkuru byanditse ko Neretse Fabien yahoze afite ipeti rya ‘Lieutenant’ mu gisirikare cy’ uwahoze ari president Habyarimana Juvenal, akaba n’umwe mu banyemari bari bakomeye mu gihugu. kuri uyu wa mbere taliki ya 4 Ugushyingo 2019 yagejejwe imbere y’urukiko rwa Brussel kugirango aburanishwe ku byaha bya Genocide n’iby’intambara akurikiranweho.

Urukiko rw’I Brussel rukurikiranye Fabien Neretse ku ruhare yagize mu bwicanyi bwakorewe Abatutsi bo mu cyahoze ari Gitarama na Ruhengeri. Neretse kandi akurikiranweho urupfu rw’Umubiligikazi ‘Claire Beckers’ akaba yari yarashakanye n’umugabo w’umunyarwanda Isaie Bucyana wo mu bwoko bw’Abatutsi, aba bombi bakaba bari batuye mu Rwanda ari naho bakoreraga ubucuruzi muri Kigali ubwo bahungaga bakaba bariciwe hamwe n’umwana wabo w’umukobwa Katia Bucyana ku italiki 9 Mata 1994 ubwo barimo kugerageza guhunga nyuma yo kumva amakuru ko Abatutsi barimo kwicwa nk’uko AFP ibitangaza.

Neretse w’imyaka 71 y’amavuko nyuma yo gukora Genocide yahungiye mu Bufaransa bivugwa ko yagezeyo agahindura amazina ye ari naho yafatiwe akajyanwa mu gihugu cy’u Bubiligi muri 2011.

Ubushinjacyaha buvuga ko Fabien Neretse atigeze yirega ngo yemere icyaha kandi ngo nanubu aracyahakana ibyo aregwa. “Jyewe ndarengana” Neretse avugana n’itangazamakuru ryo mu Bubiligi.

[Photo: AFP] Neretse Fabien ukurikiranweho ibyaha bya Genocide yagejejwe imbere y’ubutabera bw’Ububiligi
Ubushinjacyaha bw’Ububiligi butangaza ko buteganya gusuzuma ubuhamya bugera ku 120 bw’imanza z’abagize uruhare muri Genocide yakorewe abatutsi 1994 bahungiye muri iki gihugu mu rwego rwo gutoroka ubutabera bw’u Rwanda aho butangaza ko bamwe bafashwe bakaba bari mu maboko y’ubutabera bw’iki gihugu mugihe abandi bafungiye mu Rwanda bakaba bazatanga ubuhamya bwabo hakoreshejwe ikoranabuhanga (Video conference).

Umucamanza mu rukiko rukuru rwa Brussel yavuze ko urubanza rwa Neretse ruzacibwa ku italiki ya 7 Ugushyingo 2019, mu gihe Neretse yahamwa n’ibi byaha akaba agomba gukatirwa igifungo cy’ubuzima bwe bwose.

Genocide yakorewe Abatutsi mu Rwanda yakoranwe ubukana bukomeye aho yahitanye inzirakarengane z’abasaga miliyoni, ubu abenshi mu bayigizemo uruhare bakaba baramaze gushyikirizwa ubutabera na Leta y’u Rwanda gusa hari bamwe bahunze igihugu batari bagezwa imbere yabwo n’ubwo Leta y’u Rwanda ikora ibishoboka byose kugirango ku bufatanye n’ibihugu bicumbikiye aba bicanyi nabo baryozwe ibyo bakoze.

Twitter
WhatsApp
FbMessenger