AmakuruImikino

#Euro2024: Ubutaliyani bwari bufite igikombe giheruka bwatashye nk’inkoko y’umweru

Ikipe y’Igihugu y’u Butariyani yatashye kare iva mu irushanwa rya Euro2024, nyuma yo gukubwitwa n’u Busuwisi bwo bwahise bukatisha itike ya 1/4 cy’Irushanwa ry’Igikombe cy’u Burayi.

Uyu mukino warangiye u Busuwisi buhagaze neza kuko bwanyagiye Abataliyani ibitego 2-0, mu mukino bwatsinze ari urucabana.

Imikino ya Euro 2024 yakomeje kuri uyu wa Gatandatu, aho amakipe 16 asigaye muri iri rushanwa yatangiye guhatana muri 1/8 cy’irangiza.

Umukino wabimburiye iyindi ni uwo u Butaliyani bufite igikombe giheruka bwasezerewe n’u Busuwisi.

Ubusuwisi bwafunguye amazamu ku munota wa 36 ku gitego cyatsinzwe na Remo Fleuler ku munota wa 36 ku mupira yahawe na Vargas.

Ku munota wa 46 w’umukino,Vargas yatsinze igitego cya kabiri ku ishoti yatereye kure,Donnarumma ntiyawukuramo.

U Busuwisi bugeze muri iki cyiciro ku nshuro ya kabiri mu mateka yabwo, nyuma y’aho muri Euro uheruka bwahageze butunguye Ubufaransa kuri penaliti.

Muri 1/4 cy’irangiza, buzahura n’ikipe izatsinda hagati y’u Bwongereza na Slovakia.

U Budage buri mu rugo burisobanura na Danmark saa Tatu z’ijoro.

Twitter
WhatsApp
FbMessenger