AmakuruImikino

EURO 2020: Ubwongereza bwanyagiye Ukraine bukatisha itike ya 1/2 buhagaze bwuma (Amafoto)

Ikipe y’igihugu cy’Ubwongereza cyongeye kugaragaza ko ari ikipe yo gutinya mu irushanwa rya Euro 2020 nyuma yo kunyagira Ukraine ibitego 4-0 mu mukino wa ¼ wabereye mu mujyi wa Roma mu Butaliyani.

Nyuma yo kwigaranzura Ubudage muri 1/16 cy’irangiza ku bitego 2-0,Ubwongereza butarinjizwa igitego muri iri rushanwa ry’uyu mwaka bwifatiye Ukraine muri ¼ buyinyagira ibitego 4-0 mu mukino utabagoye habe na gato.

Ubwongereza bwafunguye amazamu ku gitego cyatsinzwe na Harry Kane ku munota wa 4 w’umukino,ku mupira mwiza yahawe na Raheem Sterling.

Abongereza bari bameze neza cyane mu kibuga,bakomeje kuyobora umukino ndetse bahusha ibindi bitego gusa igice cya mbere cyarangiye ari igitego 1-0.

Mu gice cya kabiri,ikibuga cyacuramiye kuri Ukraine itsindwa umusubirizo n’ubu Bwongereza bwiganjemo abakinnyi bakiri bato b’imbere mu gihugu.

Ku munota wa 46 w’umukino,Harry Maguire yatsinze igitego cya kabiri n’umutwe ku mupira wari uturutse kuri free kick yari itewe na Luke Shaw.

Bidatinze ku munota wa 50,Luke Shaw uhagaze neza cyane muri iki gihe yakase umupira mwiza cyane awutereka ku mutwe wa Harry Kane ashyiramo igitego cya 3 cy’Ubwongereza cyabaye icye cya 2 muri uyu mukino.

Ubwongereza bwari bumaze kugira icyizere cyo gutsinda bidasubirwaho bwahise butangira gusimbuza abakinnyi bamenyereye aribwo abarimo Jordan Henderson,Kieran Trippier,Jude Bellingham na Marcurs Rashford binjiye mu kibuga basimbuye Decran Rice,Luke Shaw,Kalvin Phillips na Raheem Sterling.

Uyu Jordan Henderson winjiye asimbuye,yatsinze igitego cye cya mbere mu ikipe y’Ubwongereza ndetse cya 4 cy’iyi kipe muri uyu mukino,birangira Ukraine ihawe isomo rya ruhago bidasubirwaho.

Ubwongereza mu mikino 5 bumaze kwinjiza ibitego 8, muri ½ buzahura na Denmark kuwa Gatatu w’icyumweru gitaha I Wembley,yasezereye Czech Republic ku bitego 2-1 mu mukino nawo wabaye kuri uyu wa Gatandatu.

Ibitego bya Denmark byatsinzwe na Thomas Delaney na Kasper Dolberg mu gihe igitego cy’impozamarira cya Czech Republic cyatsinzwe na Patrik Schick

Yanditwe na Didier Maladonna

Twitter
WhatsApp
FbMessenger