EUFA Champions League: Real Madrid yihanije PSG, Liverpool inyagira Porto.
Imikino ibanza ya kimwe cy’umunani mu irushanwa rihuza amakipe yabaye ayambere iwayo I Burayi irangiye amakipe ya Real Madrid na Liverpool abonye insinzi ku buryo bworoshye imbere ya Paris Saint Germain na Fc Porto.
Ibitego 3-1 ni byo bitandukanyije Real Madrid y’umutoza zinedine Zidane na PSG isanzwe itozwa na Unai Emery mu mukino wari urimo uguhangana gukomeye cyane ku ruhande rw’abakinnyi baturuka mu gihugu cya Brasil.
Ikipe y’I Paris ni yo yafunguye amazamu ku munota wa 32 w’umukino ku mupira Neymar Jr yahaye Adrien Rabiot waje kubona igitego cya mbere ku ruhande rwa Paris Saint Germain.
Iki gitego cyaje kwishyurwa kuri penaliti na Christiano Ronaldo mbere gato y’uko igice cya mbere cy’umukino kirangira nyuma gato y’ikosa Giovani Lo Celso yari akoreye mu rubuga rw’amahina arikorera Tonny Kroos.
Igice cya mbere cy’umukino cyarangiye amakipe yombi anganya 1-1, gusa ku munota wa 83 w’umukino Christiano Ronaldo wari warase uburyo bwinshi mu gice cya mbere yaje gutsinda igitego cya kabiri nyuma y’umupira Marco Asenso winjiye asimbura yakase imbere y’izamu ugarurwa n’umuzamu Alphonse Areola, gusa uza gusanga Ronaldo aho yari ahagaze atsinda igitego n’ukuvi.
Real Madrid yabonye igitego cya gatatu ku munota wa 86 w’umukino nanone ku mupira Marco Asensio yakase mu rubuga rw’amahina rwa PSG hanyuma Marcelo wari uhagaze wenyine aza gushyira umupira mu rushundura.
Uyu mukino usize Christiano Ronaldo ari we mukinnyi wenyine ukoze amateka yo gutsinda ibitego 100 muri Champions League abitsindira ikipe imwe.
Ku rundi ruhande mu gihugu cya Portigal ikipe ya Liverpool yanyagiraga Fc Porto ibitego 5-0 binatuma iyi kipe itozwa n’umudage Jurgen Kloop yizera itike ya ¼ ku buryo bworoshye cyane.
Ibitego 3 (Hatrick) bya Sadio Mane ku munota wa 25, uwa 53 n’uwa 85 w’umukino, icya Mohamed Salah ku munota wa 29 ndetse na Roberto Firmino ku munota wa 69 ni byo bitandukanyije impande zombi.
Imikino yindi ibanza ya 1/8 muri iri rushanwa iteganyijwe mu cyumweru gitaha aho umukino isi yose ihanze amaso ari uwo Chelsea izakiramo Fc Barcelona I Stamform Bridge ku wa kabiri utaha.