Amakuru ashushyeImikino

EUFA Champions league: Barcelona yihanangirije Chelsea inagera muri ¼ cy’irangiza

Nyuma y’igihe kirekire Barcelona na Chelsea zidatsindana ku buryo bugaragara, Lionel Messi afashije FC Barcelona kunyagira Chelsea yari yayisuye I Camp Nou ibitego 3-0, inahita iyisezerera muri EUFA Champions league y’uyu mwaka ku bitego 4-1 mu mikino yombi.

FC Barcelona yatangiye umukino ifite gahunda yo guhiga igitego hakiri kare, biza no kuyihira kuko ku munota wa 3 yahise ibona igitego cya mbere cyatsinzwe na Lionel Messi, nyuma yo guhererekanya umupira Chelsea ikisanga Messi asigaranye n’umuzamu Thibaut Courtois.

Iki gitego cyakanguye ikipe ya Chelsea ishaka igitego cyo kwishyura, gusa izi nzozi Chelsea yari ifite zarangijwe na Ousman Dembele waje gutsindira Barcelona igitego cya kabiri ku munota wa 20 w’umukino, nyuma y’umupira yari ahawe na Messi wari umaze kwandagaza Andreas Christensen na Cesar Aspilicueta.

Ousmane Dembele yatsindiye FC Barcelona igitego cya mbere kuva yayigeramo mu mpeshyi y’umwaka ushize.

Ibi bitego bya Messi na Ousmane Dembele watsindiraga iyi kipe y’I Catalunya igitego cya mbere mu mateka, ni byo byajyanye amakipe yombi mu kiruhuko cy’igice cya mbere cy’umukino.

Mu gice cya kabiri cy’umukino Chelsea yagitangiye yataka izamu rya Barcelona, gusa Messi yongeye kwigaragaza ku nunota wa 63 w’umukino atsinda igitego cya 3 nyuma yo kongera kwandagaza ubwugarizi bwa Chelsea bwose, igitego cyahise kirangiza burundu inzozi za Chelsea zo kugera muri ¼ cy’irangiza.

Messi amaze gutsinda Chelsea ibitego 3 mu mikino ibiri aheruka guhura na yo.

Iki gitego cya kabiri Messi yatsinze kikaba cyatumye anuzuza ibitego 100 amaze gutsinda muri EUFA Champions league, akaba aza ku mwanya wa kabiri mu bamaze gutsinda ibitego byinshi mu mateka y’iri rushanwa, inyuma ya Christiano Ronaldo ufite ibitego 112 muri EUFA Champions league.

Chelsea yashoboraga kubona igitego ku mupira wari uturutse kuri koruneri yatewe ku munota wa 90, gusa umupira watewe na Antonio Rudiger wagonze umutambiko w’izamu.

FC Barcelona yiyongereye muri ¼ cy’irangiza kuri Real Madrid, Liverpool, Manchester City, AS Roma, Juventus, Bayern Munichern na FC Seville.

Abafana ba FC Barcelona mbere y’umukino.
Messi akomeje kugaragaza ko ari mu bakinnyi beza isi yagize mu mateka.
Ousmane Dembele ahanganye na Antonio Rudiger.
Lionel Messi yungukira ku burangare bwa Fabregas.

Willian yagaragaje ko ari mu bakinnyi beza Chelsea ifite.
Asyi we! Iyo ikipe ikurushije uratuza nta kundi!
Twitter
WhatsApp
FbMessenger