AmakuruAmakuru ashushyeInkuru z'amahanga

Ethiopia: Zahinduye imirishyo nyuma y’uko Abiy Ahmed yigiriye ku rugamba

Ingabo za Ethiopia ejo ku Cyumweru zigaruriye umujyi wa Chifra uherereye mu ntara ya Afar, nyuma y’igihe kirekire ugenzurwa n’inyeshyamba za TPLF.

Ni amakuru yemejwe n’Ikigo cya Ethiopia cy’Itangazamakukuru, mu butumwa bwo ku rubuga rwa Twitter.

Ethiopian Broadcasting Corporation yavuze ko “Ingabo za Ethiopia na Special Forces ya Afar bigaruriye Chifra.”

Hashize umwaka urenga ingabo za Ethiopia zihanganye mu ntambara n’inyeshyamba z’ishyaka rya TPLF riyoboye intara ya Tigray iherereye mu majyaruguru ya Ethiopia.

Iyi ntambara bivugwa ko imaze kugwamo ababarirwa mu bihumbi, na ho ababarirwa mu mamiliyoni bakaba baravuye mu byabo.

Mu Ukuboza umwaka ushize ubwo iyi ntambara yari imaze ukwezi kumwe itangiye, Ethiopia yatangaje ko yayitsinze, gusa iza kongera kubura nyuma y’igihe gito nyuma y’uko inyeshyamba za TPLF zari zarirukanwe mu mujyi wa Mekelle zari zimaze kongera kwisuganyiriza mu misozi yo muri Tigray.

TPLF n’abambari bayo bashoboye kwambura ingabo za Ethiopia Mekelle ndetse banigarurira uduce dutandukanye, kugeza ubwo barahirira no kwigarurira Addis Ababa bagahirika ubutegetsi bwa Abiy Ahmed.

Mu minsi ishize byavugwaga ko inyeshyamba za TPLF ziri ku birometero 200 zerekeza i Addis.

Ku wa Mbere w’icyumweru gishize ni bwo Minisitiri w’Intebe wa Ethiopia, Dr Abiy Ahmed Ali, yatangaje ko agomba kujya kuyobora ingabo z’igihugu cye ku rugamba zihanganyemo na TPLF.

Amakuru avuga ko Abiy akigera ku rugamba ingabo za Ethiopia zahise zitangira kwisubiza uduce dutandukanye, biba ngombwa ko inyeshyamba zisubira inyuma.

Umunyamakuru Mohammed Taha Tewekel wa Al Jazeera washoboye kuba uwa mbere ugeze muri Chifra, yavuze ko TPLF yirukanwe mu mujyi n’ingabo za leta zifatanyije n’iza Afar ziri kuzifasha.

Yunzemo ko ingabo za Afar zikomeje gutera intambwe zishaka kwigarurira imijyi ya Bati na Kombolcha ikiri mu maboko ya TPLF.

Twitter
WhatsApp
FbMessenger