Amakuru ashushyePolitiki

Ethiopia yohereje icyogajuru mu isanzure

Icyogajuru cyiswe ETRSS-1 cya Ethiopia cyazamutse mu isanzure ku isaha ya saa 05:21 z’igitondo cyo kuri uyu wa Gatanu tariki 20 Ukuboza gihagurukiye mu Bushinwa ndetse ni nacyo cya mbere iki gihugu kigize mu isanzure.

Minisitiri w’intebe wungirije wa Ethiopia hamwe Demeke Mekonnen na Hailemariam Desalegn wahoze ari minisitiri w’intebe n’abandi baminisitiri bari bagiye aho iki cyogajuru cyahagurukiye.

Intego ya mbere y’iki cyogajuru ni ugukurikirana ibijyanye n’ikirere n’ihindagurika ryacyo kugira ngo gitange amakuru afasha ubuhinzi, ubucukuzi bw’amabuye y’agaciro, kwitegura amapfa n’imitegurire y’imijyi.

Guhagurutsa iki cyogajuru byari biteganyijwe tariki 17 Ukuboza ariko bikerezwa n’uko ikirere kitari kimeze neza nk’uko bivugwa n’ikigo gitangaza amakuru Space in Africa.

Iki cyogajuru cyubatswe n’ikigo China Academy of Space Technology (CAST) gifatanyije n’abahanga 21 bo muri Ethiopia bahuguwe ku bufatanye bw’Ubushinwa na Ethiopian Space Science Technology Institute.

Ni umushinga bivugwa ko ufite agaciro ka miliyoni $8 harimo no gushinga station i Addis Ababa iki cyogajuru kizajya giha amakuru. Ingengo y’imari yatanzwe na Ethiopia n’inkunga y’Ubushinwa.

Mu ntangiriro z’uyu mwaka, minisitiri w’intebe wa Ethiopia Abiy Ahmed yasuye kiriya kigo cy’iby’isanzure cyo mu Bushinwa kugira ngo arebe aho kubaka iki cyogajuru bigeze.

Ethiopia ifitanye kandi amasezerano n’Ubushinwa yo kubaka icyogajuru kigendanye n’iby’itumanaho n’itangazamakuru mu gihe cy’imyaka itatu iri imbere.

ETRSS-1 kibaye icyogajuru cya 41 cya Afurika cyoherejwe mu isanzure, ibindi byoherejwe na Algeria, Angola, Egypt, Ghana, Kenya, Morocco, Nigeria, Rwanda, South Africa na Sudan nk’uko bivugwa na Space in Africa.

Ni icya gatatu mu karere k’ibiyaga bigari nyuma y’icya Kenya 1KUNS-PF cyoherejwe mu 2018 ku bufatanye n’Ubuyapani n’icy’u Rwanda RWASAT-1 cyoherejwe kuri station mu isanzure ku bufatanye n’Ubuyapani.

Twitter
WhatsApp
FbMessenger