AmakuruAmakuru ashushye

Ethiopia yizihije umunsi wa ‘Car Free Day’ bwa mbere mu mateka y’iki gihugu

Abaturage ba Ethiopia babarirwa mu bihumbi bo mu mijyi itandukanye y’iki gihugu, bitabiriye umunsi utarangwamo imodoka,  uzwi nka (Car Free Day) mu rurimi rw’Icyongereza, bagenda n’amaguru ndetse bakora n’imyitozo ngororamubiri.

Bwari bwo bwa mbere Ethiopia ikoze igikorwa nk’iki .Imihanda minini yo mu murwa mukuru Addis-Abeba yari yafunzwe ubwo Amir Aman, minisitiri w’ubuzima w’iki gihugu, yayoboraga abitabiriye urugendo rw’amaguru aho ibinyabiziga biba byakumiriwe , abantu bagakora ka siporo.

Hari n’amahema yari yateguriwe kwisuzumishirizamo ku buntu indwara zitandukanye ku bitabiriye icyo gikorwa cyo kugenda n’amaguru n’imyitozo ngororamubiri.

Byari bisanzwe bimenyerewe ko abaturage bo muri kariya gace kakorewemo imyitozo ngororamubiri batari basanzwe bakora iyo myitozo bisanzwe gusa Minisitiri w’ubuzima Amir Aman avuga ko ari kugerageza guhindura ibyo, ndetse yongeyeho ko uyu munsi wa Car Free Day uzajya uba ku cyumweru cya nyuma cya buri kwezi.

Bwana Amir yavuze ko igikorwa cy’uyu munsi, cyabereye mu mijyi irindwi, cyagenze neza.

Yagize ati: “Mwakoze mwe mwese mwitabiriye kandi mugashyigikira iki gikorwa. Dutanga umucyo iyo tugendera hamwe mu rugendo rw’amaguru ndetse tukubaka Ethiopia ifite ubuzima buzira umuze”.

Muri iki gikorwa cya Car Free Day harimo n’urubyiruko n’abasheshe akanguhe
Minisitiri w’ubuzima Amir Aman (wambaye indorerwamo) avuga ko ashaka ko Abanya-Ethiopia bagira ubuzima buzira umuze bakora imyitozo ngororamubiri
Ni bwo bwa mbere uyu munsi utarangwamo imodoka, cyangwa Car Free Day, wari ubaye mu mateka ya Ethiopia

 

BBC

Twitter
WhatsApp
FbMessenger