Ethiopia y’abari munsi y’imyaka 15 igiye kwandika amateka muri Eritrea
Ikipe y’umupira w’amaguru ya Ethiopia y’abari munsi y’imyaka 15 igiye kuba iya mbere ikiniye muri Eritrea kuva intambara yashyamiranyaga ibihugu byombi yatangira mu mwaka wa 1998.
Iyi kipe izaba iri mu irushanwa rya mbere rya CECAFA y’abari munsi y’imyaka 15 y’amavuko, rihuza ibihugu byo mu karere k’Afurika y’iburasirazuba n’iyo hagati.
Ethiopia iratangira imikino yayo ikina na Uganda mu itsinda B kuri uyu wa gatandatu. Bahiru Tilahun ushinzwe itangazamakuru mu ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru rya Ethiopia, yabwiye BBC Sport ko abi ari nko kongera guhura kw’abagize umuryango bari baraburanye.
Yagize ati “Tumaze imyaka irenga 20 twaratandukanye. Turatekereza ko uyu ari umwanya mwiza wo kubaka ubucuti buzaramba n’abavandimwe bacu muri Eritrea”.
Mu mwaka ushize, amasezerano y’amahoro hagati ya Eritrea na Ethiopia yasoje ubushyamirane bushingiye ku mupaka bwatangiye mu mwaka wa 1998.
Ibihugu byombi byashyizwe mu matsinda atandukanye, Ethiopia ikaba iri kumwe n’u Rwanda, Uganda na Sudani y’Epfo mu itsinda B.
Eritrea yakiriye iri rushanwa iri mu itsinda A aho iri kumwe n’u Burundi, Kenya na Somalia.
Byashoboka ko ayo makipe yombi ashobora guhura mu gihe yaba akomeje muri iri rushanwa.
Haranateganywa umukino wa gicuti w’amakipe y’abakuru y’ibihugu byombi, nubwo itariki yawo itaratangazwa.
Mu busanzwe iri rushanwa ryagombaga kwitabirwa n’amakipe 11 yari agabanyijwe mu matsinda atatu, gusa ukwikura mu irushanwa kwa Djoibout kwatumye itsinda rimwe rivaho hasigara abiri.
Ikipe y’u Rwanda yari yarashyizwe mu tsinda rya kabiri hamwe n’ibihugu bya Uganda, Ethiopia na Sudani y’Amajyepfo, gusa muri aya matsinda mashya yahise ishyirwa mu tsinda rya mbere. Nta mpinduka nini zabaye mu tsinda Amavubi y’Abatarengeje imyaka 15 aherereyemo kereka ikipe y’igihugu ya Tanzania yaryongewemo.
Itsinda rya kabiri ryo ku ikubitiro ryari rigizwe n’ibihugu bya Kenya, u Burundi, na Eritrea igomba kwakira iyi mikino. Ni mu gihe irya gatatu ryari rigizwe na Tanzania, Sudani na Djibout yatangaje ko itazitabiri kubera ikibazo cy’amikoro.
Kuba Tanzani yashyizwe mu tsinda rya mbere ririmo u Rwanda, bisobanuye ko Sudani bari bari kumwe yahise ishyirwa mu tsinda rya kabiri aho iri kumwe n’ibihugu bya Kenya, u Burundi, na Eritrea.
Biteganyijwe ko amakipe abiri azitwara neza muri buri tsinda azahita abona itike ya ½ cy’irangiza.