AmakuruAmakuru ashushyePolitiki

Ethiopia: Perezida Kagame yatemberejwe agace kahariwe inganda ka “Hawassa Industrial Park” – AMAFOTO

Perezida w’u Rwanda Paul Kagame akaba n’umuyobozi w’umuryango wa Afurika yunze ubumwe (AU) mu ruzinduko rwakazi ari kugirira mu gihugu cya Ethiopia nyuma yo kwakirwa na Minisitiri w’intebe wa Ethiopia  Dr. Abiy Ahmed yatemberejwe agace kahariwe inganda kazwi nka “Hawassa Industrial Park”

Aka gace kahariwe inganda kazwi nka “Hawassa Industrial Park” umuntu yabona ko kameze nka “Special Economic Zone” yo mu Rwanda  gakoreramo inganda n’ibigo bigera kuri 18 bikora ibijyanye n’imyenda, kitezweho gutanga imirimo igera ku bihumbi 60 ndetse no kuzamura ibyo Ethiopia yohereza mu mahanga ku kigero cya Miliyari imwe y’Amadolari.

Ku munsi wa kabiri w’uru ruzinduko rwe Perezida Kagame azitabira inama nyunguranabitekerezo ku mavugurura y’umuryango wa Afurika yunze ubumwe (AU), ajyanye n’imiyoborere n’imikorere yawo, kwishakamo ingengo y’imari n’ibindi. Perezida Kagame yaherukaga i Addis Ababa muri Ethiopia, muri Mutarama uyu mwaka, ubwo yatorerwaga kuyobora Umuryango wa Afurika Yunze Ubumwe.

Perezida Kagame ageze muri Ethiopia aho yari akubutse mu nama ya VivaTech mu Bufaransa. Minisitiri w’intebe Dr. Abiy Ahmed ni ubwambere yakiriye Perezida Kagame nyuma yaho atorerwa kuba Minisitiri w’Intebe w’iki gihugu asimbuye Hailemariam Desalegn.

agace kahariwe inganda ka “Hawassa Industrial Park’”

Aha ni muruganda rw’imyenda rukorera muri akagace

 

Ku muhanda ni uku hari hatatse
Perezida Paul Kagame yakirwa i Addis Abbeba
Ibyino za gakondo nizo zabyinywe hakirwa Perezida Kagame

Perezida Kagame yakiranwe urugwiro na Minisitiri w’Intebe wa Ethiopia
Twitter
WhatsApp
FbMessenger