AmakuruAmakuru ashushye

Ethiopia igiye kugerageza guhuza impande zihanganye muri Sudani

Minisitiri w’Intebe wa Ethiopia, Dr Abiy Ahmed yageze i Khartoum muri Sudani aho agiye  kugerageza kunga abigaragambya n’igisirikare kiyoboye iki gihugu mu inzibacyuho.

Aljazeera yatangaje ko kuri uyu wa Gatanu ubwo Abiy yageraga muri Sudani, yahuye n’Inama ya gisirikare iyoboye inzibacyuho nyuma y’ihirikwa rya Omar al Bashir wari umaze igihe ayobora icyo gihugu.Biteganyijwe ko ku gicamunsi nyuma yo kuganira n’igisirikare, Abiy aragirana ibiganiro n’abatavuga rumwe n’igisirikare kiyoboye iki gihugu.

Uruzinduko rwe muri Sudani ruje nyuma y’umunsi umwe Umuryango wa Afurika Yunze Ubumwe uhagaritse Sudani by’agateganyo mu bikorwa byawo byose.

Abiy agiye muri Ethiopia nyuma y’iminsi ibintu bihinduye isura ubwo abashinzwe umutekano biraraga mu bigaragambyaga bagatangira kubarasa no gusenya ibirindiro byabo, bamwe bagapfa.

Minisitiri w’Intebe wa Ethiopia, Dr Abiy Ahmed yahise ajya guhura n’umuyobozi w’akanama ka gisirikare, Lieutenant-Général Abdel Fattah al-Burhan.
Umuvugizi w’akanama ka gisirikare kayoboye inzibacyuho, Lieutenant-Général Shams-Eddin Kabashi ni we wakiriye Minisitiri w’Intebe Dr Abiy Ahmed ubwo yageraga ku kibuga cy’indege mpuzamahanga cya Khartoum.
Twitter
WhatsApp
FbMessenger