Espoir FC yetegujwe gukanirwa uruyikwiye nyuma yo kwivana mu gikombe cy’Amahoro
FERWAFA yateguje Espoir FC ibihano kuko iyi kipe yivanye mu irushanwa ry’igikombe cy’Amahoro kandi bitemewe dore ko yari yamaze no gukina umukino ubanza wayihuje na Sunrise FC ikawutsindwa.
Espoir FC yandikiye ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru mu Rwanda FERWAFA, ibamenyesha ko itazakina umukino wo kwishyura yari ifitanye na Sunrise ku wa Gatatu i Nyagatare.
Amakuru avuga ko zimwe mu mpamvu nyirizina zatumye iyi kipe yikura mu gikombe cy’Amahoro, ari ingengo y’imari y’iyi kipe isa nk’iyashize kandi bagifite imikino myinshi ya shampiyona, aha bakaba bafashe umwanzuro wo gushyira imbaraga nyinshi muri shampiyona.
FERWAFA yasubije ibaruwa ya Espoir FC ibamenyesha ko kwivana mu irushanwa ry’igikombe cy’amahoro bihanirwa nkuko biteganywa n’amategeko agenga irushanwa cyane cyane mu ngingo yayo ya 13 ndetse n’andi mategeko asanzwe ya FERWAFA.
Nkuko bigaragara mu ibaruwa FERWAFA yandikiye ubuyobozi bw’ikipe ya Espoir FC, inzego zibifitiye ububasha nizo zizafatira iyi kipe y’I Rusizi ibihano biyikwiriye.
Bimwe mu byagoye iyi kipe mu mwaka w’imikino, harimo gutangira imikino ya shampiyona batemerewe kuyakira ku kibuga cyayo, aho bayakiriraga kuri stade Huye ndetse usibye urugendo bakanishyura amafaranga yo gukodesha ikibuga.
Uretse kuba ikipe ya Espoir yagombaga gucakiranira na Sunrise i Nyagatare, iyi kipe kandi inafite umukino wa shampiyona mu mpera z’iki cyumweru, uzayihuza na Musanze FC kuri stade Ubworoherane i Musanze.