AmakuruImikino

Espagne yahangamuye u Butaliyani bwari bumaze imikino 37 yikurikiranya budatsindwa

Ikipe y’Igihugu ya Espagne ‘La Roja’, yaraye igeze ku mukino wa nyuma w’irushanwa rya UEFA Nations league nyuma yo gutsinda u Butaliyani bwari bwarananiranye ibitego 2-1.

Amakipe yombi yari yahuriye mu mukino wa 1/2 cy’irangiza wabereye kuri Stade ya San Siro, i Milan mu Butaliyani.

Espagne yiganjemo abakinnyi b’urubyiruko, yari irajwe ishinga no kwihorera ku Butaliyani bwari bwarayisezereye muri Euro 2020 kuri za penaliti, n’ubwo iyi kipe y’umutoza Luis Enrique yaburushaga mu buryo bugaragara.

Ibitego byo mu gice cya mbere cy’umukino bya rutahizamu Ferran Torres ni byo byafashije Espagne gutwara amanota atatu y’uyu mukino, inakuraho agahigo k’imikino 37 yikurikiranya u Butaliyani bwa Roberto Mancini bwari bumaze budatsindwa.

Torres usanzwe akinira Manchester City yafunguye amazamu ku munota wa 17 w’umukino, ku mupira yari ahinduriwe na Mikel Oyarzabal, mbere yo gutsinda igitego cya kabiri mu minota ya nyuma y’igice cya kabiri cy’umukino.

Abataliyani bakinnye igice kinini cy’uyu mukino bafite abakinnyi 10 mu kibuga, nyuma y’ikarita itukura itavuzweho rumwe yeretswe Leonardo Bonucci azira gukubita inkokora Sergio Busquets.

Iyi kipe yabonye impozamarira ku munota wa 83 ibifashijwemo na Lorenzo Pellegrini, n’ubwo abakinnyi nka Lorenzo Insigne na Federico Chiesa bari bagiye bahusha uburyo bugaragara.

Uretse kuba Espagne yatsinze u Butaliyani iburusha, yanamurikaga abakinnyi bashya barimo nka Pablo Gavi usanzwe akinira FC Barcelona waciye agahigo ko kuba umukinnyi wa mbere muto kurusha abandi ukiniye Espagne ku myaka 17.

Undi wakiniraga Espagne umukino we wa mbere ni Yeremi Pino w’imyaka 18 y’amavuko na we uri mu bitwaye neza cyane.

Espagne ku rundi ruhande yakinnye uyu mukino idafite abakinnyi bayo ngenderwaho nka Pedri Gonzalez, Dani Olmo, Alvaro Morata na Thiago Alcantara.

Undi mukino wa 1/2 cy’irangiza wa UEFA Nations league urahuza u Bufaransa n’u Bubiligi kuri uyu wa Kane.

Twitter
WhatsApp
FbMessenger