AmakuruPolitiki

Ese wowe wumva gute gusezerana ivangamutungo muri iyi minsi, impaka ku bwoko bwemewe n’amategeko bwo gusezerana

Mu gihe amasezerano y’ishyingirwa arimo ubwoko butatu buteganywa n’Itegeko No 27/2016 ryo kuwa 08/07/2016 rigenga umutungo w’abashyingiranywe, hari bamwe bagikomeye ku muco wo gusezerana ivangamutungo, mugihe abandi bavuga ko batabisezerana kuko urukundo rw’iki gihe rwahindutse amafaranga. Nimugihe inzego zibanze zivuga ko kudahitamo andi masezerano atari uko baba batarabyigishijwe ahubwo akenshi biterwa no kuba ikibazo bakunze guhura nacyo ari icy’umutungo .

Ingingo ya 172 y’iri tegeko, ivuga ko mbere y’imihango yishyingira, umwanditsi w’irangamimerere agomba gusobanurira abashaka gushyingiranwa ibijyanye n’uburyo bw’imicungire y‘umutungo nibura iminsi irindwi (7) mbere y’umuhango nyir’izina w’ishyingira ukorwa.

Muri uko gusobanurirwa, hari bamwe bavuga ko nubwo baba babyigishijwe ariko badashobora gusezerana andi masezerano uretse ivangamutungo.

Umwe yagize ati: “twahuza tukumvikana. Njyewe sinasezerana ivangamutungo muhahano, nzasezerana ivangamutungo rusange. wenda ngo muratandukanye murayigurishije? Ari iyawe ku giti cyawe ntabwo yafataho.”

Ku rundi ruhande, abavuga ko basezerana ivanguramutungo, nabo bagaragaza impamvu zihatse amahitamo yabo.

Umwe yagize ati: “nahitamo ivanguramutungo kubera ko nta kintu ari kunyereka. Ariko aramutse agifite twavanga! Ariko ntacyo afite ntabwo twavanga kuko akazu kanjye ari aka narakishakiye njyenyine, wiza kukizirikaho ntabwo ari akawe!”

“ ahubwo tegereza tuzashake akandi nkaka tuzagasezeranireho njye nawe! Ariko wiza gufata aka utazi aho kavuye!”

Undi ati: “ ku mutungo niho biri gupfira kuko nta ‘love’ igihari!”

Uku gushyingirwa gukorerwa ku mugaragaro imbere y’umwanditsi w’irangamimerere.

KABERA Nyiraneza Ange, ushinzwe irangamimerere mu murenge wa Rwezamenyo, avuga ko nubwo abagiye gusezerana basobanurirwa ariko akenshi bakunda guhura n’ikibazo muri uko gusezeranya.

Ati: “ahantu henshi dukunze kugira nk’ikibazo ni ivanguramutungo risesuye. Wenda ivangamutungo risesuye abantu bararimenyereye kuko hari nuwo uribwira akakubwira ati: aah! Njyewe nziko ari ibyi nibyo!’ ariko n’ubundi ngo tudafashe ubwo buryo ntiyaba akinkunda! Batavanze! Ariko byose bifite impamvu, niyo mpamvu babushyizeho.”

“ ivangamutungo rusange bavanze ibyo bafite ubu n’ibyo bazunguka nyuma yo gusezerana.”

Ku ruhande rw’ivangamutungo muhahano, Nyiraneza avuga ko ubu buryo banwo bufite impamvu zabwo zituma abagiye gushyingiranwa babuhitamo.

Ati: “ Ni ukuvuga ngo n’ivangamutungo muhahano nayo hari impamvu, urumva ko muvanga ibyo muzunguka nyuma yo gusezerana. Ariko mbere ibyo ushobora kuba ufite, wenda twabaye imfubyi tukiri bato kuko nari mukuru babinyandikaho mpagarariye abandi bana. Urumva ibyo ntabwo najya kubivanga n’umugabo. Icyo gihe uramusobanurira, uwo mutungo ukajya ku ruhande ntituwuvange.”

“ cyangwa se nkaba narashatse ngapfakara, cyangwa narakoze divorce, nuko nkavuga nti uyu mutungo ni uw’abana banjye, uyu ntabwo tuwuvanga, tuzavanga uwanjye.”

Avuga ko mu ivanguramutungo risesuye buri umwe aba afite umutungo umwanditseho. Ati: “ aha dushobora kubyumvikanaho, nkavuga nti njyewe nkora akazi k’ubulouissier, ejo bundi nshobora guteza nabi cyamunara noneho bikaba ngombwa ko nishyura. Aho kugira ngo umutungo wose utwanditseho ugende, hagenda unyanditseho ariko uwanditse kuri mugenzi wanjye ugasigara.”

“ ibyo rero turabibasobanurira, yabyumva akumva ko atari uko kanaka amwanze ahubwo bishobora kuba impamvu noneho mwe ubwanyu mukavugana.”

“ ariko nka nyuma y’imyaka itatu mushobora kuba mwahindura uburyo.”

Ese itegeko riteganya iki nyuma yo gusezerana imbere y’amategeko?

Ingingo ya 208, ivuga ku burenganzira ku mutungo w’abashyingiranywe, ivuga ko butangira bakimara gushyingirwa imbere y’umwanditsi w’irangamimerere.

Naho ingingo ya 4 ivuga ko hari ivangamutungo rusange; 2° ivangamutungo w’umuhahano; 3° ivanguramutungo risesuye.

Ivangamutungo rusange

Ingingo ya 5: ikavuga ko ‘Ivangamutungo rusange’ ni amasezerano abashyingiranywe bagirana bakumvikana gushyira hamwe umutungo wabo wose.

Ingingo ya 7: Ivuga ko ’imyenda Abashyingiranywe baba bafite bafatanya kuyishyura [imyenda yafashwe mbere na nyuma yo gushyingirwa].

Ivangamutungo w’umuhahano

Ingingo ya 9: Ivuga ko ‘ivangamutungo w’umuhahano’ ni amasezerano abashyingiranywe bagirana bakumvikana gushyira hamwe umutungo bazahaha bari kumwe kuva ku munsi w’ishyingirwa, kimwe n’ibyo bungutse mu mibanire yabo.

Ingingo ya 12: ikavuga ko imyenda yafashwe cyangwa inguzanyo byishyurwa n’umutungo rusange.

Ivanguramutungo risesuye

Ingingo ya 14: ikavuga ko ’ivanguramutungo risesuye’ ni amasezerano abashyingiranywe bagirana bakumvikana gufatanya gutunga urugo rwabo hakurikijwe ubushobozi bwa buri wese, kandi buri wese akagumana uburenganzira bwo gucunga, kwikenuza, gutanga no kugurisha umutungo we bwite.

Ingingo ya 16: iyi nyingo igaragaza ko iyishyurwa ry’imyenda buri wese mu bashyingiranywe mu buryo bw’ivanguramutungo risesuye afite inshingano zo kwishyura ubwe umwenda yafashe mbere cyangwa nyuma y’isezerano ryo gushyingirwa.

Inkuru ya Isangostar

Twitter
WhatsApp
FbMessenger