AmakuruImikino

Ese wowe ni uwuhe uha amahirwe? dore abagomba gutorwamo umukinnyi mwiza muri Afurika

Ikinyamakuru gikomeye cyo mu bwongereza ,buri mwaka gihemba umukinnyi mwiza w’umunyafurika , kuri iyi nshuro iki gihembo izagitanga kuya 11 ukuboza 2017.

Ikinyamakuru BBC cyo mu Bwongereza cyamaze gutangaza urutonde rw’abakinnyi 5 kizatoranyamo umwe wahize abandi ku mugabane w’afurika mu mupira w’amaguru barimo Pierre-Emerick Aubameyang wo muri Gabon, umunya Guinea Naby Keita, umunya Senegal Sadio Mané, umunya Nigéria Victor Moses ndetse n’umunya misiri Mohamed Salah.

Pierre-Emerick Aubameyang niwe uza  ku isonga akaba akomoka muri Gabon ndetse akaba anakinira ikipe yigihugu ya Gabon na Borussia dortumund, icyakora nubwo uyu usore yatoranijwe akagaragara muri batanu bagomba kuvamo umwe mwiza uzahemba na BBC ntabwo ikipe ye ya Dortumund iri kwitwara neza kuberako no mumikino ya Champions League itsindwa umusubirizo.

Umunya Senegal Sadio Mané ukinira Liverpool nawe ari muri batau bagomba kuvamo umwe mwiza wa BBC nyuma yimvune yagize akaza kugaruka mu kibuga icyakora yafashijeikipe ye mu mikino itandukanye yagiye ikina doreko iyo adahari hagaragara icyuho muri Liverpool.

Nigéria Victor Moses nawe wafashije ikipe ya Chelsea kwegukana igikombe cya Shampiyona mu bwongereza 2016-2017 ari mubahatanira iki gihembo cya BBC kuera uruhare yagize afasha ikipe ye gutwara igikombe.

Mohamed Salah ukomoka muri Misiri yakiniraga ikipe ya AS Roma nyuma aza kuyivamo yerekeza muri Liverpool kuva yahagera akaba ari gutanga umusariuro muri iyi kipe none kunshuro ye yambere akina muri Liverpool agiye guhatanira igihembo cyumukinnyi mwiza wo muri Afurika.

 

Saido mane

 

 

Twitter
WhatsApp
FbMessenger