Ese waruzi ko hari uburyo umugabo ashobora kongera amasohoro ye? Sobanukirwa
Umuryango w’Abibumbye ishami ryita ku buzima, OMS, ryakoze ubushakashatsi bwagaragaje ko intanga ngabo zigenda zigabanuka ku Isi kuva mu myaka 50 ishize, ahanini bitewe n’iterambere ririmo inganda n’ihinduka ry’ikirere.
Ubwo bushakashatsi bushyira mu majwi ubushyuhe bukomeje kwiyongera n’ubuvuzi bunanura imitsi hakoreshejwe ubushyuhe(Sauna) mu bitera intanga ngabo gukendera ku Isi, nk’uko urubuga Modern Mom rubitangaza.
Umuryango w’Abibumbye ishami ryita ku kubuzima ryagize riti “Kuva mu myaka 50 ishize, byagaragaye ko intanga ngabo zagabanutse cyane kubera ubushyuhe bwinshi abagabo bahura nabwo, nko mu nganda, mu modoka batwara igihe kirekire, za sawuna,”.
OMS ikomeza ivuga ko muri iki gihe turimo urugo rumwe mu icumi ruhura n’ikibazo cyo gutinda kubyara kubera impamvu zishobora guturuka ku mugabo cyangwa umugore; mu gihe 90% by’ubugumba bw’abagabo buterwa no kutagira amasohoro ahagije.
Impuguke mu by’ubuzima zihamya ko hari abagabo benshi basigaye bakenera kongera amasohoro kugira ngo bibongerere amahirwe yo kubyara, n’umunezero mu mibonano mpuzabitsina.
Urubuga Ask Men ruvuga ko “Amasohoro menshi agaragaza ko umugabo afite imisemburo y’abagabo (testosterone) ihagije, ndetse n’ubushobozi bwo gutera inda budasubirwaho.”
Umugabo agira ububasha bwo kurema umwana iyo afite nibura miliyoni imwe y’intanga ngabo muri mililitiro imwe y’amasohoro.
Ayo masohoro ashobora kugabanuka bitewe n’impamvu zitandukanye zirimo ubushyuhe, umunaniro, ibitekerezo byinshi, indwara zandurira mu mibonano mpuzabitsina, kubangamira amabya n’ibindi.
Dore ibintu byafasha abagabo kongera amasohoro
1. Kwirinda kubangamira amabya yawe
Hari impamvu iki gice cy’umubiri cyaremewe hanze y’ibindi kandi kibaba gikenera ubwisanzure. Iyo amabya yagize ubushyuhe bwinshi ntabasha gukora amasohoro ahagije.
Ugomba kuyarinda ubushyuhe bwinshi (mu nganda, mu modoka cyane ahegereye moteri, sawuna, gukaraba amazi ashyushye,).
2. Kora siporo
Gukora Siporo ni byiza cyane ku mugabo kuko bituma habaho ikorwa ndetse n’ikwirakwizwa ry’imisemburo ya ‘testosterone’ mu mubiri kandi iyi misemburo ni yo ifasha mu ikorwa ry’amasohoro.
Gusa nubwo gukora Siporo ari byiza ariko nanone iyo zibaye nyinshi nabyo bituma habaho indi misemburo yitwa ‘adrenal steroid’ ituma habaho igabanuka rya ‘testosterone’. Gutwara igare na moto igihe kinini na byo ni ibyo kwirinda”.
Na none umubyibuho ukabije ni uwo kwirinda, umugabo akihatira kwivuza kare mu gihe arwaye indwara zandurira mu mibonano mpuzabitsina nk’imitezi, mburugu n’izindi.
3. Kurya indyo yuzuye
Abagabo bakwiriye kujya barya indyo yuzuye kugirango ingano y’amasohoro yabo yiyongere, aha abagabo bakaba bagirwa inama yo kurya ibiryo byiganjemo ibifite amavuta make, ibikungahaye muri poroteyine, imboga, ndetse n’ibinyampeke.
Nanone kandi abagabo bagirwa cyane kujya banywa amazi menshi kandi ahagije, bakajya barya ubunyobwa, ikawa, ibiribwa bitukura nk’inyanya mbisi, inkeri, beterave, kurya avoka, imineke, inyama z’inka ndetse n’urusenda.
4. Kwirinda kurarana imyambaro y’imbere
Umugabo cyangwa umusore yagakwiye kwirinda kurarana imyambaro y’imbere kugira ngo afashe ibice bishinzwe gukora amasohoro kutabangamirwa, ikindi abagabo bakwiriye kwirinda kujya bambara imyamba y’imbere ibafashe cyane kuko biri mu bituma hatabo gukorwa kw’amasohora neza.
Nanone abagabo bakwiriye kwirinda kwambara imyenda ikomeye, ndetse byaba byiza bakirinda kwambara amakariso ya mpande eshatu keretse mu gihe wenda bagiye gukora siporo, bakaba bagirwa inama yo kujya bambara imyenda y’imbere imeze nk’udukabutura bakunze kwita ‘boxer’ kuko ariyo ifasha umugabo kubona umudendezo.
5. Kuruhuka bihagije
Abagabo kujya baruhuka bihagije mu gihe bavuye mu mirimo yabo cyangwa mu gihe bakoze ibintu bivuanye cyane kuko burya iyo umubiri unaniwe n’ikorwa ry’amasohora riragabanuka cyane bitewe n’uwo munaniro uba wifitemo, abagabo bakaba bagirwa inama yo kuruhuka bihagije bakaryama amasaha ahagije mu rwego rwo kurinda umubiri wabo umunaniro ukabije.
6. Kwirinda kunywa inzoga nyinshi ndetse n’itabi
Abagabo bakwiriye kwirinda kujya banywa inzoga nyinshi ndetse n’itabi ryishi kuko ari Bimwe mu bituma hatabaho ikorwa ry’amasohora risesuye, aho bagirwa inama yo kujya banywa inzoga nkeya n’agatabi gacye ndetse ku bantu bashoboye kubireka babivaho burundu.
Yanditswe na Hirwa Junior