Ese wari uziko ‘Snoop Dogg’ afite umukozi umutekerera urumogi?
Byamenyekanye iki cyumweru dusoje umuraperi w’umunyamerika Snoop Dogg ubu yifitiye umukozi uhoraho uzajya umutekera urumogi akaba aricyo ahemberwa amadolari atari make dore ko yatangaje ko azajya ahembwa ibihumbi 50 by’idolari ($50) buri mwaka.
Nk’uko Snopp Dogg yabitangarije mu kiganiro ‘kitwa Howard Stern Show’ gitambuka kuri Radiyo “Sirius XM Radio” muri Amerika, mugabo usigaye utekera Snoop urumogi ngo ni inzobere mu bijyanye narwo nk’uko mu ibaruwa isaba aka kazi yatanze yagaragajemo ko abifite impamyabushobozi gutekera urumogi ([Professional Blunt Roller) bity akaba ariyo mpamvu yahawe aka kazi kazajya kamwinjiriza agera kuri million 47 z’amafaranga y’u Rwanda.
Snoop Dogg yagize ati “Gutecyera urumogi rwo kunywa byantwaraga umwanya muni bityo nahisemo gushaka umuntu uzajya ubikora kuko naje gusanga mpomba amafaranga ndetse n’igihe kubera umwanya munini namaraga mbikora”.
Imbuga za ‘marijuana.net’, etcanada.com zanditse ko uyu mukozi afite ubuhanga buhambaye bwo kuba yakureba mu maso akamenya niba ushaka kunywa itabi. Uyu mukozi kandi ngo afite ubushobozi bwo kureba umuntu mu maso agahita amenya ko akeneye kunywa itabi cyangwa atabikeneye bikaka aribyo byatumye uyu mugabo (Snoop) amuha aka kazi.
Yagize ati “Ku ibaruwa isaba akazi ke hari handitseho ko ari Professional blunt Roller (P.B.R).” Ati “Iyo umubajije icyo akora agusubiza ati “Ndi umutekezi w’urumogi wabigize umwuga” Uyu muraperi umaze kuba ubukombe muri iyi njyana yavuze ko uyu mugabo yahaye akazi ari umunyamahirwe kuko nta kintu na kimwe azajya agura mu bintu nkenerwa dore ko imyenda uyu muhanzi yambara, n’umukozi we bazajya bayambarana mbega bagasangira buri kimwe cyose.
Akomeza avuga kandi ko n’agatabi azajya atekera ariwe uzajya ugasongongera bwa mbere ndetse yanahamije ko uyu mugabo umutecyera urumogi afite ubuhanga mu kumenya igihe cyo kurimuhera kuko ngo ntabwo agombera kumubaza ahubwo we amureba mu maso akamenya niba igihe cyageze agahita ahereza shebuja agatumura. Ubwo yari ari mu kiganiro bamubajije niba uyu muntu ntakandi kazi azajya akora, uyu muhanzi yasubijeko uyu muntu ufite aka kazi ari akazi nk’akandi kose n’umwuga we kandi ko azajya akora igihe cyose.
Mu magambo Snoop Dogg yitangarije kuri radiyo XM Radio mu rurimi rw’icyongereza yavuze ko niba uri umuhanga ku kintu runaka kandi ngikeneye ngomba kuguha akazi.
Nk’uko bigaragazwa n’ibinyamakuru nka Forbes Magazine ndetse n’ urubuga ‘wealthygorilla.com Uyu muhanzi aza ku mwanya wa 25 ku isi mu bahanzi bakora iyi njyana bakize aho abarirwa akayabo ka miliyoni zigera ku 135 z’amadolari y’Amerika.