AmakuruUtuntu Nutundi

Ese wari uzi ko umugore cyangwa umukobwa uri mu mihango ashobora gusama? SOBANUKIRWA

Abantu benshi bakunze kwibaza niba umukobwa cyangwa se umugore uri mu mihango ashobora gusama inda mu gihe yaba akoze imibonano mpuzabitsina mubbihe by’ukwezi kwe.

Nubwo bidakunda kubaho, gusama uri mu mihango ari byo kandi bishoboka. Ibi bikaba bishobora kubaho ku mugore ufite ukwezi guto cyangwa ukwezi kurekure cyane.

Abahanga bavuga ko iyo umugore afite ukwezi guto cyangwa se kumara iminsi mike, bituma igihe cy’irekurwa ry’intangangore kiba cyangwa kegera hafi (…), nanone bikunda kubaho ku bagore cyangwa abakobwa bagira ukwezi guhindagurika.

Abantu benshi bibaza niba umukobwa cyangwa umugore bashobora gusama mu gihe bari mu mihango.

Impuguke mu by’uburumbuke zivuga ko nubwo bidakunda kubaho, gusama uri mu mihango ari byo kandi bishoboka. Ibi bikaba bishobora kubaho ku mugore ufite ukwezi guto cyangwa ukwezi kurekure cyane nabagira ukwezi guhindagurika.

Umugore afite ukwezi guto cyangwa se kumara iminsi mike, bituma igihe cy’irekurwa ry’intangangore kiba cyangwa kegera hafi cyane y’igihe atangira kubona imihango, bityo bikaba byatuma asama mu gihe ari mu mihango.

Kugira ngo umugore asame ni uko igi cyangwa se intangangore ye ibasha guhura n’intangangabo mu tuyoborantanga tw’umugore. Rimwe na rimwe bishobora kubaho ko intangangore ihisha, mu gihe ukwezi k’umugore kugeze hagati, cyane cyane hagati y’umunsi wa 12 ndetse n’uwa 16 w’ukwezi kwe. Iyi ntanga rero ngo ihita irekurwa n’agasabo kayo (ovaire), hanyuma igahita ijyanwa mu tuyoborantanga, aho ishobora kumara umunsi cyangwa amasaha 24 itarapfa igitegereje intanga ngabo.

Mu gihe iyi ntangangore itabonye intanga ngabo irapfa hanyuma igasohorwa hanze. Iki ni cyo gihe umugore ahita abona imihango. Ku bagore benshi, ngo bakunze kugira ukwezi kw’iminsi 28 gusa kandi hari abandi bashobora kugira ukwezi kw’iminsi 22 cyangwa iri munsi yayo. Ni ukuvuga ko umugore ufite ukwezi guto, ashobora kurekura intangangore(ovulation) nyuma gato avuye mu mihango. Bitewe n’uko intanga ngabo zishobora kumara igihe kingana cyangwa kiri hejuru y’iminsi 3 mu myanya myibarukiro y’umugore zigitegereje intanga ngore, zishobora kuboneraho zikinjira muri ya ntanga ngore yarekuwe hanyuma agasama.

Impuguke zikomeza zivuga ko kandi bishobora kubaho no ku bagore bafite ukwezi kudahindagurika kw’iminsi 28 ko babona imihango igihe kimwe habaye n’irekurwa ry’intangangore. Ibi na byo bikaba byatuma basama mu gihe bari mu mihango.

Twitter
WhatsApp
FbMessenger