Urukundo

Ese umuntu yakwandurira SIDA mu gusomana?

Muri iyi minsi ntabwo iterambere riri kuzamukira ku myubakire gusa, ahubwo n’abantu bagenda batera imbere mu byo bakora bya buri munsi, bimwe muri ibi ni ibyo abantu bagenda babona ahantu runaka bagahita babyigana , bimwe muri ibi rero ni ugusomana, benshi bakunze kwibaza niba gusomana bishobora kwanduza agakoko gatera  SIDA.
Gusomana ni igikorwa cyo gukoza ku muntu iminwa yawe cyangwa se ukanyunyusa ururimi rwa mugenzi wawe, ibi bikorwa  nk’ikimenyetso cy’urukundo cyangwa se indamukanyo hagati y’umukobwa n’umuhungu. Kuri benshi, gusomana ni igikorwa gitanga ibyishimo kandi kigaragaza urukundo. Byongeye kandi bamwe mu bahanga mu by’ubuzima bemeje ko gusomana bishobora kuba bifite akamaro ku buzima bwacu.
Benshi bibaza niba gusomana bidashobora kwanduza indwara zimwe na zimwe zandurira mu matembabuzi y’umubiri. 
 
Ikigo gishinzwe kurwanya indwara cy’abanyamerika (CDC) cyagaragaje ko gusomana bifite ibyago bike cyane byo gukwirakwiza agakoko gatera SIDA. Ibyago birushaho ndetse kuba bike cyane iyo ababikora bombi nta bisebe bafite mu kanwa. Amacandwe yifitemo ibinure [proteins] bimwe na bimwe bituma bikomera gutwara agakoko gatera SIDA. Kubera ibyo, ubusanzwe gusomana ntibyanduza agakoko gatera SIDA. Abahanga mu by’indwara zandurira mu matembabuzi bagaragaje ko kugirango wandurire SIDA mu gusomana ugomba kuba nibura wasomye litiro zirenga 20 z’umuntu  ubana n’agakoko gatera SIDA, ibintu bigoranye cyane.
 
Mu bantu bamwe babana n’agakoko gatera SIDA, aka gakoko kabonetse mu macandwe yabo ariko ku kigero kiri hasi cyane bikabije. Rero guhura n’amacandwe ubwayo ntibyigeze bigaragaza ko byakwanduza agakoko gatera SIDA. Kugeza ubu kandi nta muntu (Case) numwe wamenyekanye ko yanduye agakoko gatera SIDA kubera gusomana. 
 
Amacandwe ntiyakwirakwiza agakoko gatera SIDA. Ariko amaraso yo arabikora kurusha ibindi byose. Rero iyo amaraso abyivanzemo maze akaba ari mu kanywa k’umwe muri mwe habaho kwandura agakoko gatera SIDA. Nk’urugero iyo umuntu wanduye agakoko gatera SIDA afite agasebe mu kanwa bityo hakaba harimo amaraso bishobora gutuma mu gusomana habamo ihererekanywa ry’aka gakoko binyuze muri ayo maraso.
Bibaye ari uko bimeze, mwebwe babiri muba mugomba kwipimisha kugirango mumenye uko muhagaze. 
Ubusanzwe gusomana ni umuco w’abazungu , ariko muri iyi minsi ya none abantu benshi ndetse n’abanyafurika bamaze gufata uwo muco wo gusomana. Gusomana bikurura ibyishimo ku badahuje igitsina kuburyo bishobora no kuba impamvu nyamukuru yo gukora imibonano mpuzabitsina.
Twitter
WhatsApp
FbMessenger