Ese umunsi w’abagore usobanuye umunsi w’uburetwa ku bagabo?
Imwe mu miryango yitiranya umunsi mpuzamahanga w’abagore, n’igihe umugabo agomba gukora akazi kose kakorwaga n’umugore, hanyuma umugore we akigaramira.
Italiki ya 8 Werurwe ni umunsi mpuzamahanga w’abagore, uyu munsi ukaba waragiriye ho gushyigikira umwari n’umutegarugori, nyuma yuko mu myaka myinshi yahise, umugore yasaga nk’udafite ijambo, ndetse ibi bikamutera guhora inyuma muri byose.
Hari benshi rero usanga bafata uyu munsi mu buryo buhabanye n’icyo washyiriwe ho, umunsi w’abagore ukababera nk’igihe cyo kwishongora no kureka zimwe mu nshingano zabo. Urugero umugore akaba atatinya kubwira umugabo we ko kuri uwo munsi nta kintu na kimwe akora, yewe na bya bindi biri mu nshingano ze nk’umugore mu rugo.
Birumvikana ko hari n’abagabo usanga badaha agaciro abagore babo, ugasanga mu minsi yose igize umwaka nta gihe ajya agira cyo kuruhura umugore we mu turimo dutandukanye two mu rugo rwabo, ariko uwo munsi wagera akaba ari bwo yibuka ko agomba kugira icyo amufasha.
Izi ni zimwe mu ngero umuntu yahera ho asobanura ko umunsi mpuzamahanga w’umugore, udasobanura ko iyindi minsi isigaye yose ari iy’umugabo wenyine, ahubwo iminsi yose barayifatanyije, hanyuma hakaza uw’akarusho mu gushyigikira umwari n’umutegarugori ari wo uba muri ku itariki 8 Werurwe buri mwaka.
Umunsi mwiza w’umugore ku banyarwandakazi mwese.