Ese Perezida Putin yaba ari mukuri mugutera Ukraine? Inyungu Amerika ibifitemo n’impamvu itagiye gufasha Ukraine
Ku wa Kane tariki 24 Gashyantare 2022, nibwo u Burusiya bwafashe umwanzuro wo gutera Ukraine bari bamaze igihe kinini bashyamiranye kubera icyemezo yari yafashe cyo kujya mu Muryango wa NATO.
Kuva Perezida w’Uburusiya Vladimir Putin yatangaza iki cyemezo ndetse agatangira kugishyira mu bikorwa, abaturage bo muri Ukraine batangiye kuva mu byabo, ndetse bamwe bahungira mu bihugu by’ibituranyi.
Kugeza ubu Ingabo z’u Burusiya zamaze kwinjira mu Murwa Mukuru wa Ukraine, Kyiv. Amashusho yafashwe yerekana ibifaru by’Abarusiya byinjira mu Karere ka Obolon kari mutugize Kyiv.
Igisirikare cya Ukraine kiri kugerageza gusubiza inyuma ibitero bigari by’Uburusiya byagabwe iburasirazuba, amajyepfo, n’ibyavuye mu majyaruguru ubu byageze ku murwa mukuru.
Mu ijoro ryo kuwa kane, imiryango myinshi y’i Kyiv yagiye kwikinga muri station za metro zo munsi ngo itagerwaho n’ibisasu biri kuraswa.
Ibitero by’indege na za misile byakomeje kuraswa ku mijyi n’ibirindiro by’ingabo, mu gihe ibifaru by’intambara biri kwinjira mu gihugu bivye ku mipaka ahari hamaze igihe hakambitse ingabo z’Uburusiya zizungurutse Ukraine.
Icyo Perezida wa Ukraine yasabye Amerika yashakaga kumuhungisha
Perezida Zelensky yanze ubusabe bwa Amerika bwo kumuhungisha, avuga ko ‘aho kumuha imodoka imuhungisha bamuha intwaro’.
Mbere, abategetsi b’iburengerazuba bari bakomeje kuburira kko Uburusiya bwakusanyije “ingabo nyinshi” kandi bushaka gufata Kyiv.
Perezida Zelensky yasabye abaturage babishoboye n’abahoze ku rugerero bose kuza bakarwana. Minisitiri w’ingabo yasabye buri wese ushobora gufata imbunda kuza bakagerageza gusubizayo Abarusiya.
Imiryango iharanira uburenganzira bwa muntu yaburiye ko ibi bitero bishobora gutera ikibazo gikomeye cy’impunzi mu Burayi.
Ibihugu bigize NATO nta mugambi bifite wo kohereza ingabo muri Ukraine, ahubwo bishaka kohereza ibikoresho n’intwaro byo gufasha ingabo zaho.
Ibindi ni ibihano bikomeye mu bukungu bikomeje gufatirwa Uburusiya na bamwe mu bategetsi n’abantu bakomeye b’iki gihugu.
Niyihe nkomoko y’iyi ntambara?
Mu mwaka wa 2013, Ukraine yari iyobowe na perezida Viktor Yanukovych yari mu bihe bikomeye by’amikoro isaba ubufasha ikaa icyo gihe yarafashijwe n’Uburusiya kuko ibindi bihugu by’i Burayi n’Amerika batayifashije.
Uburusiya bukimara gutang iyo nkunga kuri Ukraine zimwe muri Leta zikomeye cyane cyane Leta zunze ubumwe z’Amerika, ntizanyuzwe nabwo kuko byagaragaraga ko Uburusiya burushijeho kwiyegereza Ukraine.
Muri 2014, Amerika yafashije Ukraine gukuraho ubutegetsi bwa perezida Viktor Yanukovych wari mu mishikirano yo kugendera mu mujyo umwe n’Uburusiya, ibi bikaa byaragezweho biciye mu myigaragambyo y’abaturage.
Icyo gihe hahise hashyirwaho perezida Zelensky ari nawe uri ku butegetsi waje afite gahunda yo gutera unugongo Uburusiya ndetse agashyira iki gihugu muri NATO, ari nabyo Vkadimir Putin yabonye ntanyurwe nabyo kuko yabonaga ari ugushyira Amerika ufatwa nk’umwanzii w’Uburusiya mu marembo yabwo (kwigegereza umwanzi).
Icyo gihe perezida Putin yahise yihuta afata igice kimwe cya Ukraine cyitwa Krime ahita agihindura igihugu gifite ubwigenge bwa cyo.
Inkuru bisa
Kuki perezida Joe Biden atazohereza ingabo kurwanya Uburusiya muri Ukraine?
Kuberiki icyo gihe Putin atahise atera Ukraine akaba abikoze ubu?
Imiyoboro ya peteroli y’Uburusiya yacaga muri Ukraine ijya mu bindi bihugu byo muri Europe, byumvikana ko perezida Putin atagombaga gukora ikosa ryo gushoza intambara kuko yashoboraga gushyira igihugu cye mu kibazo cy’ubukungu buke.
Iyo aramuka ateye Ukraine icyo gihe, yarikuba asenyeye abandi nawe atisize, ariyo mpamvu yabanje gushaka izindi nzira za peterori, aho aziboneye yubura umugambi bundi bushya wo kurema urugamba hagati y’ibi bihugu byombi.
Ubu iby’iyi ntambara bihagaze bite?
Ingabo za Ukraine zikomeje kwisuganya ngo zihangane n’iz’u Burusiya zo ziri gusenya ibirindiro bya gisirikare biri hirya no hino mu gihugu. Abaturage bo bari kurira ayo kwarika, ntibazi aho berekeza mu gihe n’impfu ziri kwiyongera umusubizo.
Imibare imaze gutangazwa n’inzego z’ubuzima muri iki gihugu ni uko Abanya Ukraine 198 barimo abana batatu bamaze kugwa mu bitero by’u Burusiya.
Ni mu gihe abantu 1.115 bo ari bo bimaze gutangazwa ko bakomerekeye muri ibi bitero barimo abana 33.