Ese Perezida Kagame azemera kuganira n’imitwe y’iterabwoba irimo FDLR nk’uko yabisabwe na Frank Habineza?
Umunyapolitiki akaba umuyobozi w’Ishyaka Green Party akaba n’umudepite mu Nteko Ishinga Amategeko y’u Rwanda, Dr Frank Habineza,mu Cyumweru gishize yumvikanye asaba Leta y’u Rwanda kugirana ibiganiro n’abayirwanya barimo umutwe wa FDLR ubu ubarizwa mu mitwe y’iterabwoba.
Mu bo yashyize ku rutonde harimo n’imitwe y’Abanyarwanda yitwaje Intwaro ikorera byumwihariko mu Burasirazuba bwa DRCongo nka FDLR yagiye inibaruka indi mitwe yayiyomoyeho nka CNRD/FLN, Rud-Urunana, FPP.
Nubwo mu bihe bitandukanye yagiye igaba ibitero ku butaka bw’u Rwanda, Iyi mitwe yose imaze imyaka myinshi igerageza gushoza intambara ku Rwanda ariko byakomeje kuyibera ihurizo rikomeye kuko kugeza magingo aya ntacyo irabasha kugeraho.
Leta y’u Rwanda iyobowe na Perezida Kagame izera kuganira na yo?
Nubwo Dr Frank Habineza yatanze igitekerezo cye, abakurikiranira hafi Politiki y’u Rwanda basanga ibi ari nk’inzozi kuko Leta y’u Rwanda itakwemera kugirana ibiganiro n’iyo mitwe.
Iyi ni imitwe ahanini yashinzwe n’abantu bagize uruhare muri Jenoside yakorewe abatutsi nyuma yo gutsindwa na FPR Inkotanyi 1994 bahungira mu Burasirazuba bwa DRCongo.
Ni imitwe kandi igizwe n’abantu bahora bagaragaza neza ko batiteguye kureka imyumvire ishingiye ku macakubiri n’urwango bahoranye mbere ya 1994 kuko kugeza ubu imirongo migari ya Politiki yabo ishingiye ku ngengabitekerezo ya Hutu-Power nk’uko abayobozi bayo badahwema kubyivugira mu icengezamatwara ryabo ko barwanira ubwoko bw’Abahutu no kugaragaza urwango bafitiye Abatutsi.
Kuba abagize iyi mitwe bagaragaza ko batarwanira inyungu z’Abanyarwanda bose ahubwo bakagaragaza ko bahagarariye inyungu z’igice kimwe cy’abanyarwanda, biragoye cyane ko Perezida Paul Kagame yakwicarana ku meza amwe na bo.
Ikindi Ni uko Leta y’u Rwanda ifata iyi mitwe nk’iyiterabwoba kubera ibikorwa bitandukanye by’urugomo yagiye ikorera ku butaka bw’u Rwanda mu bihe bitandukanye.
Si u Rwanda gusa kuko na Leta Zunze Ubumwe za Amerika n’indi miryango mpuzamahanga, na bo bashyize umutwe wa FDLR ku rutonde rw’imitwe y’iterabwoba ibarizwa mu Isi, ndetse bamwe mu bayobozi bayo, barimo na Perezida wayo Lt Gen Byiringiro Victoire Rumuri bashyiriweho impapuro mpuzamahanga zibata muri yombi. Bikaba byagorana ko Perezida Paul Kagame Leta yakwicarana n’imitwe y’iterabwoba ngo bagirane ibiganiro.
Hari n’abagaragaza ko nta Mpamvu yatuma Leta y’u Rwanda yicarana n’iyi mitwe bitewe n’uko kuva yashingwa ndetse igatangiza n’ibikorwa byayo nta na Cm 1 y’ubutaka bw’u Rwanda irabasha gufata.
Abahanga mu gukemura ibibazo bya Politiki, bemeza ko bigoye cyane kubona Leta iyo ari yo yose yemera kwicarana n’abayirwanya bitwaje intwaro badafite icyo bayitwaye n’ubwo haba hari imigambi mibisha baba bayifitiye.
Ikindi ni uko muri iyi mitwe bamwe mu bayobozi bayo n’abarwanyi bayo ubu bahisemo gutaha mu Rwanda nyuma yo kubona ko ntacyo barwanira, aho bajyanwa mu kigo cya Mutobo bagahabwa inyigisho z’uburere mboneragihugu barangiza, ku babishoboye bagasubizwa mu gisirikare abandi mu buzima busanzwe.
Urugero rwiza n’urwa Gen Rwarakabije wahoze ari umugaba mukuru wa FDLR ariko nyuma aza guhitamo gushyira intwaro hasi ataha mu Rwanda ari kumwe n’abandi bayobozi n’abarwanyi ba FDLR.
Icyo gihe we n’abo bari kumwe basubijwe mu gisirikare ndetse Gen Rwarakabije agirwa umukuru wa za Gereza mu Rwanda nyuma ajya mu kiruhuko cy’izabukuru.
Ibi bigaragaza ko u Rwanda rufite ubushake bwo kwakira neza abifuza kurambika intwaro hasi bagataha mu rwababyaye ndetse rukaba rutarahwemye kubikangurira n’abakiri mu mashyamba.
Nk’uko bamwe muri bo bibitangiye ubuhamya, ngo abanga gutaha, bagahitamo kunambira mu mashyamba ya DRCongo, babiterwa no gutinya kuryozwa uruhare rwabo muri Jenoside yakorewe Abatutsi ariko ko nabo ubwabo bazi neza ko ntacyo barwanira ndetse nta n’icyo bapfa kugeraho, usibye kurengera inyungu za bamwe mu bayobozi babo no guhora babiruka inyuma kugira ngo bakomeze gusunika igihe bataryojwe ibyaha birimo ibya Jenoside yakorewe Abatutsi n’iterabwoba bashinjwa.
Abasesenguzi mu byapolitiki bemeza ko bashingiye kuri izi mpamvu zose n’izindi tutabashije kurondora, biragara ko nta kintu gifatika iyi mitwe irwanira gifitiye Abanyarwanda bose akamaro usibye kwishakira ubutegetsi n’imyumvire ishingiye ku mateka yabo yiganjemo amacakubiri, ivangura n’ingengabitekerezo z’ubuhezanguni byagejeje u Rwanda mu icuraburindi rya Jenoside Yakorewe Abatutsi.